Umukoro wahawe abarenga 4,900 barangije amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda

Abanyeshuri babaye indashyikirwa bashimiwe

Kaminuza y’u Rwanda yahaye impamyabumenyi abanyeshuri 4,953 barimo abagore 1,917 n’abagabo 3,036 barangije amasomo mu Mashami n’Amakoleji atandukanye y’iyi Kaminuza, Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsegimana, abasaba gukoresha ubumenyi n’ubushobozi bungutse mu gukemura ibibazo byugarije sosiyete, guhanga imirimo no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu, aho kwibanda gusa ku gushaka akazi.

Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Ukwakira 2026,ubera mu Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ryigisha uburezi riri i Rukara mu Karere ka Kayonza.

Abasoje amasomo barimo 1.323 bigaga muri Koleji y’Ubuvuzi n’Ubuzima, 1, 226 bigaga muri Koleji y’Amashyamba n’Ubumenyi ku Biribwa.

1, 215 barangije amasomo muri Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, 438 bigaga muri Koleji y’Ubucuruzi n’Ubukungu, 317 bo muri Koleji y’Uburezi n’abandi 297 bigaga muri Koleji y’Ubuhanzi n’Ubumenyi Rusange.

Aba bagabanutseho 48% bava ku 9,526 bari barazihawe mu mwaka wa 2025. Ibi byatewe n’amavugurura yakozwe muri iyi kaminuza yasubijeho gahunda yo kwiga imyaka ine mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza ku bahoze biga imyaka itatu.

Mu bahawe impamyabumenyi barimo  3,480 bahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, 301 bahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza.

Harimo kandi  1,086 bahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza ndetse n’abandi 49 bahawe impamyabumenyi y’ikirenga.

Umuyobozi w’Ikirenga wa Kaminuza y’u Rwanda (Chancellor), Patricia L. Campbell, yasabye abahawe impamyabumenyi kudacika intege mu gihe bahuye n’imbogamizi kuko urugendo rwo kugera ku ntsinzi rutarangwa n’inzira igororotse gusa.

Yabibukije ko u Rwanda ubwarwo ari urugero ruzima rw’uko kwihangana no gukomeza intego bigeza ku byiza bishya.

Ati “Nta rugendo rw’umuntu rworoha;, buri gihe habaho imbogamizi zitunguranye. Umuntu akenera kwisuzuma, kuvugurura intego ze ndetse no kongera kwiyubaka, ariko iyo wihanganye uko igihe kigenda gihita, ushobora kugera ku ntsinzi. Ndahamya ko u Rwanda ari rwo rugero rufatika kandi rufite ishingiro rw’ibi.”

Patricia Campbell yakomeje asaba aba banyeshuri kubyaza umusaruro amahirwe bafite mu gihugu gishyigikira iterambere, abasigira umukoro, ababaza ati “Uteganya gukoresha iki ubu buzima bwawe bumwe gusa kandi bw’agaciro?”

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsegimana, yasabye abarangije amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda gukoresha ubumenyi n’ubushobozi bungutse mu gukemura ibibazo byugarije sosiyete, guhanga imirimo no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu, aho kwibanda gusa ku gushaka akazi.

Ati “Impamyabumenyi yanyu ni intambwe ikomeye mwateye, ariko agaciro kayo nyakuri kazagaragarira mu byo muzakoreshamo ubumenyi n’ubushobozi mwungutse. Ni ikihe kibazo muzafasha gukemura? Ni ayahe mahirwe muzahanga? Ni iyihe serivisi muzanoza? Muzagira uruhe ruhare mu iterambere ry’abaturage n’igihugu cyanyu?”

Minisitiri Nsegimana yavuze ko u Rwanda na Afurika muri rusange bihanganye n’ibibazo ariko ko bifite n’amahirwe menshi, birimo guhanga imirimo, kunoza uburezi na serivisi z’ubuzima, guteza imbere ubuhinzi bugezweho, kwagura inganda no kwihutisha ikoranabuhanga.

Ati “Ndabashishikariza kureba ibirenze ikibazo kigira kiti ‘Nzabona akazi he?’ Ahubwo mwibaze muti ‘Ni akahe gaciro nshobora kurema? Ni ikihe kibazo nafasha gukemura? Ni gute nagira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda?’”

Yakomeje avuga ko nubwo hakenewe gukomeza kongera amahirwe y’akazi ku rubyiruko, hakwiye no kwitabwa ku gutegura abarangiza amashuri bashobora kwihangira imirimo no kuyiharira abandi.

Minisitiri Nsegimana yibukije abarangije ko amashuri bize atari inyungu yabo ku giti cyabo gusa, ahubwo ko ari n’ishoramari igihugu cyakoze kibitezeho umusaruro mu iterambere ryacyo.

Ati “Igihugu cyashoye imari mu burezi bwanyu kuko cyemera ubushobozi mufite n’uruhare mushobora kugira mu kubaka ejo hazaza hacu.”

Umuyobozi w’Ikirenga wa Kaminuza y’u Rwanda (Chancellor), Patricia L. Campbell
Kaminuza y’u Rwanda yatanze impamyabumenyi ku nshuro ya 12
Abanyeshuri babaye indashyikirwa bashimiwe
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsegimana, yasabye abarangije amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda gukoresha ubumenyi n’ubushobozi bungutse mu gukemura ibibazo byugarije sosiyete
Imiryango, inshuti n’abavandimwe bari bahuriye i Rukara

Imiryango, inshuti n’abavandimwe bari bahuriye i Rukara

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article