U Rwanda rwatangiye kugerageza urubuga rwa murandasi ruzafasha Leta, abashoramari n’abateza imbere imishinga y’ingufu kumenya ahakenewe amashanyarazi n’ubwoko bw’ibisubizo by’ingufu zisubira bikenewe.
Urwo rubuga rwitwa Energy Access Explorer (EAE), rwatangajwe ku wa Kabiri, tariki ya 8 Nzeri 2026, i Kigali, mu nama ya gatandatu mpuzamahanga yiga ku mikoreshereze y’ingufu zisubira muri Afurika (RE4SG).
Urubuga rwa EAE ruhuza amakuru y’ahantu, rukafasha abategura igenamigambi ry’ingufu, abashoramari mu ngufu zisukuye, abaterankunga n’ibigo by’iterambere kumenya ahakenewe cyane ibikorwa byo kugeza ingufu ku baturage.
EAE ikora kandi nka sisitemu y’amakuru ihora ivugururwa, igafasha kugabanya ibiciro byo gutunganya ikoranabuhanga no guhererekanya amakuru hagati y’abayatanga n’abayakoresha, ndetse ikorohereza imicungire n’imiyoborere y’amakuru.
Douglas Ronoh, impuguke akaba n’umukozi w’Ikigo World Resources Institute (WRI), yavuze ko uru rubuga rutanga ishusho ihuriweho y’ahakenewe ingufu n’ahari ibikorwaremezo by’amashanyarazi.
Yagize ati: “Ushobora kubona amakuru nk’umubare w’abaturage n’aho batuye, ndetse n’ibikorwa by’imibereho n’iby’ubukungu bikenera ingufu, birimo amashuri n’ibitaro.”
Abakoresha bashobora kandi kureba ahakorerwa ubuhinzi, bakagereranya ingufu zikenewe n’ibikorwaremezo by’amashanyarazi bihari, birimo imiyoboro y’amashanyarazi.
Uru rubuga rutanga kandi amakuru ku bushobozi bw’ahantu hatandukanye bwo kubyazwamo ingufu zisubira, zirimo izikomoka ku mirasire y’izuba n’amazi.
Ronoh yavuze ko guhuza ayo makuru bifasha abafata ibyemezo n’abashoramari guhitamo igisubizo cy’ingufu kiboneye, nko gukoresha imirasire y’izuba mu ngo, kwagura imiyoboro y’amashanyarazi cyangwa gukoresha ikoranabuhanga ryo guteka rikoresha ingufu zisukuye.

Ni gute uru rubuga rwafasha abashoramari?
Umushoramari ashobora gukoresha EAE akamenya ahari icyuho cy’ingufu n’ubushobozi bw’ahantu bwo kwakira umushinga runaka.
Ronoh yavuze ko kimwe mu byihariye kuri EAE ari uko ihuriza hamwe amakuru atandukanye ku ikarita imwe, ikemerera uyikoresha kuyashakisha hashingiwe ku byo akeneye.
Abafite aho bahuriye n’urwego rw’ingufu bahawe umwanya wo kurugerageza no gutanga ibitekerezo ku makuru akenewe kongerwamo cyangwa ku mikorere yarwo.
Ronoh yavuze ko ibyo bitekerezo bizakoreshwa mu kurunoza mbere y’uko rutangira gukoreshwa ku buryo bwagutse.
Serge Wilson Muhizi, Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera ku giti cyabo mu bijyanye n’ingufu n’amashanyarazi (EPD), yavuze ko Afurika idashobora kugera ku ntego zayo mu bijyanye n’ingufu binyuze mu bikorwa by’igihugu kimwe cyangwa urwego rumwe.
Ati: “Ihinduka ry’urwego rw’ingufu muri Afurika ntirishobora kugerwaho n’igihugu kimwe, ikigo kimwe cyangwa urwego rumwe rwonyine.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Armand Zingiro, yavuze ko Afurika ikwiye kwagura ingufu, gukurura ishoramari no kwihutisha imishinga.
Yashimangiye ko ikibazo Afurika ifite atari ubushobozi bw’ingufu, ahubwo ari ukububyaza umusaruro bugakurura ishoramari, imirimo n’iterambere rirambye.
Yongeyeho ko hakenewe uruhare rw’abikorera, udushya, ubufatanye mu karere n’ikoranabuhanga mu guteza imbere ingufu muri Afurika.
Yagize ati: “Afurika ikeneye kwihuta, kwagura ibikorwa no gushyira mu bikorwa imishinga neza.”
U Rwanda rwongereye umubare w’ingo zifite amashanyarazi ugera kuri 85.4%, uvuye kuri hafi 64.5% mu myaka itanu ishize.
Guverinoma y’u Rwanda itangaza ko ifite intego yo kugeza amashanyarazi ku baturage bose bitarenze 2029, no kongera uruhare rw’ingufu zisubira mu isoko ry’ingufu rukagera nibura kuri 60% mu 2030.




NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

