Mu Karere ka Karongi habereye impanuka ikomeye y’ikamyo yagonze imodoka ya coaster itwara abagenzi mu buryo bwa rusange, abantu batandatu barapfa, abandi batandatu barakomereka.
Iyi mpanuka yabaye ku wa 11 Nzeri 2026, ibera mu Murenge wa Bwishyura.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Emmanuel Kayigi yatangaje ko iyi mpanuka yatewe n’uko ikamyo yanyuze kuri ngenzi yayo mu ikorosi.
Ati “Muri uko kuyinyuraho yagonganye na coaster yari ivuye i Karongi (mu mujyi) yerekeza i Rubengera, irayisunika iyimanura mu manga, abantu batandatu bitabye Imana, abandi batandatu bakomeretse bajyanwa ku Bitaro bya Kibuye.”
SSP Kayigi yasabye abashoferi kwitwararika mu gihe batwaye ikinyabiziga .
Ati “Tuributsa abashoferi ko igihe uri mu muhanda utwara ariko wibuka ko atari wowe wenyine uwurimo. Ukirinda kwirara, ukirinda gukora amakosa kuko agira ingaruka ku buzima bw’abantu no ku mitungo y’abantu no ku bikorwaremezo.”

UMUSEKE.RW
