Muhanga: Umugabo yaguye mu kirombe cyacukuwemo amabuye y’agaciro

Muhanga iri mu ibara ritukura cyane

Yanditswe na Eric Habimana

Umugabo witwa Niyirora Kizito yapfuye nyuma yo kugwirwa n’ikirombe cyari cyarafunzwe ubwo we na mugenzi we bari bagiyemo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ibi byabaye mu gitondo cyo ku wa 12 Nzeri 2026, mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Nyarusange, Akagari ka Ngaru.

Amakuru avuga ko Niyirora, wari utuye mu Kagari ka Musongati, yari kumwe n’undi mugabo ubwo bajyaga muri icyo kirombe cyari cyarafunzwe bashaka gucukuramo amabuye y’agaciro.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yemeje iby’iyi mpanuka, avuga ko inzego z’umutekano zimaze kumenya ibyabaye zahise zijya ahabereye iki kibazo.

Yagize ati: “Amakuru twayamenye ko hari abantu bagiye mu kirombe gucukura amabuye mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kikaba cyagwiriye umwe muri bo. Ubwo twahageraga twamukuyemo dusanga yamaze gupfa. Bari bagiyeyo gukora ubwo bucukuzi mu buryo butemewe, ndetse bajya no gucukura mu birombe bitagikoreshwa. Ni ikirombe cyari cyarafunzwe.”

CIP Kamanzi yasabye abaturage kwirinda ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa mu buryo butemewe, kuko bushobora kubashyira mu kaga ndetse bukaba n’icyaha.

Ati: “Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko bari bagiyeyo ari abagabo babiri, ariko ikirombe cyica umwe. Ibi rero turabishingiraho dusaba abaturage kwirinda ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, kuko usibye kuba ari ibyaha, binashyira ubuzima bwabo mu kaga. Nibabyirinde rwose.”

Ubuyobozi buvuga ko muri uyu Murenge wa Nyarusange nta birombe byemewe ubu bikorerwamo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bihari, kuko ibyari bisanzwe bihari byafunzwe.

Ibi birombe byafunzwe nyuma y’uko ababikoreshaga bagaragayeho gukora ibikorwa binyuranyije n’amategeko.

Nubwo byafunzwe, bamwe mu baturage baracyajyamo mu buryo butemewe, ibintu bikomeje guteza impungenge ku buzima bwabo.

Urupfu rwa Niyirora Kizito ni urundi rugero rw’ingaruka zishobora guterwa no kwinjira mu birombe byafunzwe no gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.

Ibi bishimangira ko hakenewe ingamba zihamye zo gukumira abajya muri ibi birombe no gukomeza gukangurira abaturage kwirinda ibikorwa bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *