Abantu bibye umucuruzi hafi miliyoni 2.5Frw barahigwa bukware

Akarere ka Kayonza ni akari mu ibara ritukura cyane

Kayonza: Inzego z’umutekano zikomeje gushakisha agizi ba nabi bateye umucuruzi bitwaje intwaro gakondo, bakamwiba akabakaba miliyoni 2.5Frw.

Abantu bataramentekana kugeza ubu, basanze umucuruzi iwe mu rugo, bamutwara Frw 2.490.000.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Karubamba, Akagari ka Rukara, Umurenge wa Rukara, mu karere ka Kayonza.

Abaturage bahatuye babwiye UMUSEKE ko abakekwaho ubu bwambuzi bitwikiriye ijoro, binjira mu rugo rw’uriya mucuruzi (tutavuga amazina ye kubera umutekano we), bitwaje intwaro gakondo, bamusaba kubaha amafaranga afite, arayabaha.

Umwe yagize ati: “Abo bajura bakimara kwiba uyu mucuruzi bahise basohoka baragenda.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burasirazuba, SSP Hamdun Twizeyimana yabwiye  UMUSEKE ko abibye uyu mucuruzi bamusanze iwe mu rugo saa moya z’ijoro (ku wa Mbere).

Yavuze ko bamwambuye telefoni bamaze kuyifata bamusaba kubabwira ijambo banga (password) ya MOMO, araribabwira basanga afiteho Frw 2.490.000 bayohereza kuri konti yo muri Banki.

Ati: “Gusa uyu mucuruzi yatinze kubimenyesha Inzego z’Umutekano, kuko iyo ajya kubivuga bikimara kuba abo bajura baba bafashwe.”

SSP Hamdun avuga ko nubwo byatinze kumenyekana, abakekwaho ubwo bugizi bwa nabi baza gufatwa.

Yongeyeho ati: “Iperereza ryatangiye kandi turizeza uyu muturage ko ababikoze baza gufatwa.”

Bamwe mu batanze amakuru bavuga ko uriya mucuruzi yagize amahirwe, kuko abo bagizi ba nabi ntibamukomerekeje nubwo bari bitwaje intwaro gakondo.

Polisi yasabye abaturage cyane cyane abakora umwuga w’ubucuruzi kugira amakenga bakajya bashyiraho ibikoresho by’ikoranabuhanga nka caméras aho bakorera kugira ngo mu gihe habaye ikibazo nk’iki byorohere Inzego z’Umutekano gukora iperereza.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kayonza

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *