Dream Portrait Africa yahaye abana bo mu Karere ka Burera ibikoresho by’ishuri, birimo ibikapu bikozwe mu bisigazwa bya ‘banners’, ku bufatanye na Burera Youth Community.
Iki gikorwa kigamije gufasha aba bana gutangira neza umwaka mushya w’amashuri wa 2026/2027 no gukomeza umubano bafitanye na Dream Portrait Africa.
Abana 30 bahawe ibikapu, amakayi, amakaramu, amakaramu y’ibiti, ndetse n’ibyo kunywa n’ibiribwa mu rwego rwo gusabana.
Iki gikorwa cyashyigikiwe na PLANITSWISS, ikigo gitegura inama mpuzamahanga, binyuze muri gahunda yacyo yo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kurengera ibidukikije.
Inshuti za Dream Portrait Africa na zo zagize uruhare mu gukusanya ibikoresho by’ishuri byahawe aba bana.
Bimwe mu bikapu byahawe abana byakozwe mu bisigazwa bya ‘banners’ byari byarakoreshejwe mu nama n’ibindi bikorwa.
Kwizera Angelo Bertrand, washinze Dream Portrait Africa, yavuze ko iki gitekerezo cyaturutse ku gitekerezo cyo gukusanya ‘banners’ zimaze gukoreshwa, zikavamo ibikapu by’amashuri aho kujugunywa.
Ati: “Dream Portrait Africa yegereye PLANITSWISS kugira ngo ikoreshe ubu buryo mu gufasha abana bakorana na yo mu Karere ka Burera.”
Yavuze ko ubu buryo bufasha kurengera ibidukikije, kuko ibikoresho byari kujugunywa bihabwa ubundi buzima, bikongera kugira akamaro.
Kwizera yavuze ko ibi bikapu biramba kandi bitinjirwamo n’amazi ku buryo bworoshye, bigafasha abana kurinda amakayi n’ibindi bikoresho by’ishuri, cyane cyane mu gihe cy’imvura.
Uru ruzinduko rwabaye n’umwanya wo kongera guhura n’abana n’ababyeyi babo, kubatega amatwi no gukomeza umubano bafitanye Dream Portrait Africa.
Kwizera ati: “Twatekereje ko kubafasha kubona ibikoresho by’ibanze by’ishuri ari uburyo bwiza bwo gukomeza umubano dufitanye na bo no kubafasha gutangira neza umwaka mushya w’amashuri.”
Ni mu gihe umwana witwa Inema Maranatha Modesta, wabonye amanota menshi kurusha abandi bana bafashwa n’uyu mushinga mu bizamini bya Leta biheruka, yashimiwe ku bw’umusaruro mwiza yagaragaje.
Dream Portrait Africa ivuga ko izakomeza gukorana n’aba bana, kubatega amatwi no kubafasha mu rugendo rwo kugera ku nzozi zabo, aho ubushobozi buzaboneka.




UMUSEKE.RW
