Mu mukino witabiriwe n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yatsinze Liberia ibitego 3-1 mu mukino wa mbere w’itsinda K mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2027 [Pamoja] kizabera mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba.
Ni umukino watangiye Saa Kumi n’Ebyiri z’Umugoroba, ubera muri Stade Amahoro, aho umushyitsi mukuru wari waje kuwureba, yari Perezida Paul Kagame. Abandi bayobozi bari bahari, barimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, Perezida w’agatenyo wa FERWAFA, Me Gasarabwe Claudine n’abandi.
Abasore b’Amavubi batangiranye icyizere cyari hejuru ndetse ku munota wa kabiri gusa, Biramahire Abeddy yari afunguye amazamu ku mupira mwiza yari ahawe na Leroy-Jacques Mickels.
Ntabwo byarangiriye aho, kuko abakinnyi b’u Rwanda bakomeje gusatira bashaka igitego cya kabiri, biciye ku busatirizi bwabo ndetse kiza kuboneka ku munota wa 32 gitsinzwe na Leroy-Jacques Mickels ku mupira wari uhinduwe na Byiringiro Gilbert.
Abafana b’Amavubi bahise bongera binaga ibicu ariko Liberia itozwa n’Umunya-Maroc, Adil Erradi Mohamed, itangira gukinana igihugunga no kutemera ibyemezo by’umusifuzi kugeza ubwo umutoza w’umwungiriza, yeretswe ikarita y’umuhondo.
Liberia ntabwo yashyizwe amaboko mu mufuka kuko nayo yakomeje gusunika ngo irebe ko byibura igice cya mbere cyarangira hari icyo yakoze.
Ku munota wa 39 byayikundiye, maze Sylvanus Nimely ayitsindira igitego kuri koruneri yatewe maze ba myugariro b’Amavubi batinda gushyira uwo mupira imbere.
Ntabwo byatinze ko abasore b’Amavubi bongera guhagurutsa imbaga y’abari baje kuyashyigikira, maze ku munota wa 43, Joy-Lance Mickels yongera kubahagurutsa ubwo yatsindaga neza penaliti yari ibonetse ku mupira ba myugariro ba Liberia bari bakoreye mu rubuga rw’amahina.
Iminota 45 y’igice cya mbere, yarangiye u Rwanda ruri imbere n’ibitego 3-1 ndetse rugarukana icyizere mu gice cya kabiri.
Amakipe yombi yagarutse mu gice cya kabiri, afite imibare myinshi, cyane ko iyatsinze yagombaga gukora buri kimwe kugira ngo ikomeze icunge intsinzi yayo mu gihe iyatsinzwe ntacyo gusiga inyuma yari ifite.
Liberia yagarukanye imbaraga zitandukanye n’izo yasozenyije igice cya mbere n’ubwo amahirwe Atari ku ruhande rwayo kuri uyu mugoroba.
Nyuma yo gukomeza gusatirwa, Stephen Constantine utoza Amavubi, yakoze impinduka akuramo Biramahire Abeddy wasimbuwe na Nshuti Innocent na Leroy-Jacques Mickels wasimbuwe na Iradukunda Elie Tatou.
U Rwanda rwongeye gusunika ruheza Liberia mu gice cyayo ariko kongera kubona inshundura bikomeza kuba ingume.
Liberia itumvaga cyangwa ngo yemere ibyemezo cy’abasifuzi, byahumiye ku mirari ku munota wa 60 ubwo yerekwaga ikarita itukura ku ikosa, Kpah Sean Sherman yakoreye Mugisha Bonheur, maze umusifuzi ahita amusohora n’ubwo cyari icyemezo kitishimiwe n’abatoza bayo.
Ku munota wa 70, Amavubi yongeye gukora impinduka, akuramo abakinnyi batatu. Havuyemo Niyomugabo Claude asimburwa na Imanishimwe Emmanuel, Kwizera Jojea wasimbuwe na Mugisha Gilbert na Mugisha Bonheur wasimbuwe na Muhire Kevin.
N’ubwo abasore ba Adil bari basigaye ari 10, ariko iminota babuzemo mugenzi wabo, bayitwayemo neza aho bagaragaza inyota y’igitego n’ubwo imino 90 yaje kurangira nta cyo babonye.
U Rwanda rwasoje umukino ruwutsinze ku ntsinzi y’ibitego 3-1. Ruzasubira mu kibuga ku wa 29 Nzeri, rwakirwa na Cap-Vert i Praia. Undi mukino wabaye muri iri tsinda, ni uwahuje Mali na Cape-Vert.












UMUSEKE.RW

