Ishyaka rya Union pour la Démocratie et le Progrès Social (UDPS) riri ku butegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryatangaje ko uwari Umuyobozi waryo w’agateganyo i Butembo muri Kivu y’Amajyaruguru, yapfuye nyuma yo gukubitwa n’abantu ubwo yari avuye kuri Radiyo kwigisha abantu kwirinda icyorezo cya Ebola.
Uyu muyobozi witwa Karondwa Mwanaweka Marie-Célestin Bytaty yakubiswe ku wa 28 Nzeri 2026, ubwo yaterwaga n’abaturage bakamukubita bamuziza ibyo yari yavugiye kuri Radiyo asaba abaturage kwirinda icyorezo cya Ebola nyuma y’uko Umujyi wa Butembo wari wongeye kugaragara ubwandu bwinshi bwa Ebola.
Ishyaka UDPS ryavuze ko n’inzu n’imitungo by’uwo wari urihagarariye i Butembo byatwitswe.
Icyorezo cya Ebola yo mu Bwoko bwa Bundibugyo gikomeje gukaza umurego muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Imibare yashyizwe hanze na Minisiteri y’Ubuzima yavugaga ko kuva muri Gicurasi 2026 kugeza ku wa 26 Nzeri, abantu 8,067 bari bamaze kwandura, mu gihe abpfuye bari 3,901.
Inzego z’ubuzima zivuga ko kuba nta muti cyangwa urukingo bihari ari kimwe mu bikomeje gutuma iki cyorezo gikara ndetse bikiyongeraho imyumvire y’abaturage batemera ko Ebola iriho kandi yica, bigatuma bamwe barware ntibivuze bakaguma mu ngo banduza abandi.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

