Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, MINUBUMWE, yatangaje ko mu Rwanda ukwezi k’Ukwakira kwahariwe gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa, kukazakorwamo ibirimo ubukangurambaga mu nteko z’abaturage ku ngamba zo kurwanya imbogamizi zikigaragara ku bumwe n’ubudaheranwa.
MINUBUMWE yatangaje ko insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Ubumwe n’ubudaheranwa: Amahitamo Yacu.” Ikaba yibutsa buri Munyarwanda wese kuzirikana ko ibyagezweho byose byubakiye ku mahitamo meza abanyarwanda bagize yo kuba umwe.
Iyi Minisiteri yasobanuye ko kuva tariki ya 1 kugeza ku ya 31 Ukwakira 2026, hazakorwa ibiganiro mu Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa ku rwego rw’Uturere, bizakorerwa ahantu hateguwe ku rwego rwa buri Ntara n’Umujyi wa Kigali ko kandi ibi biganiro kandi bizabera no mu magororero.
Hazakorwa ubukangurambaga mu nteko z’abaturage ku ngamba zo kurwanya imbogamizi zikigaragara ku bumwe n’ubudaheranwa no kurinda ibyagezweho.
Hazakorwa ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda mu byiciro byihariye birimo Urubyiruko ruri mu mashuri n’urutiga, abakozi, n’abarezi.
Hazatangwa ibiganiro ku bumwe n’ubudaheranwa mu byiciro byihariye birimo mu mashuri, mu bigo by’igororamuco, mu makoperative, n’ahandi.
Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) mu 2025 ku gipimo cy’ubumwe bw’Abanyarwanda, bugaragaza ko ko igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda cyazamutse kikagera kuri 95.3% kivuye kuri 82. 3% cyabarurwagaho mu mwaka wa 2010.
Intara y’Iburasirazuba ni yo iza ku isonga n’igipimo cya 97,2%, ikurikirwa n’Intara y’Amajyaruguru ifite 95,5% n’iy’Amajyepfo ifite 95,4%. Intara y’Uburengerazuba iri kuri 94,9%, mu gihe Umujyi wa Kigali ufite igipimo cya 93,7%.
Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko hari ibibazo bikwiriye guhabwa umwihariko muri politiki na gahunda zo kwimakaza Ubumwe, Ubwiyunge n’Ubudaheranwa.
Ibi bikabamo ingengabitekerezo ya jenoside. Ubwo ubushakashatsi bwakorwaga mu basubije, abangana na 23% bemeje ko ingengabitekerezo ya jenoside ikigaragara mu duce batuyemo, mu gihe 38% bemeje ko hari abakoze ibyaha bya jenoside, bagitsimbaraye ku ngengabitekerezo y’irondabwoko n’ivangura.
Imbuga nkoranyambaga nyinshi zikorera hanze y’u Rwanda zatunzwe agatoki ko zigoreka amateka kandi zigakwirakwiza amakuru adafite aho ahuriye n’ukuri kw’aho Igihugu kigeze.
Ubushakashatsi buti “ Ibi biyobya abatari bake, cyane cyane abakiri bato.”

