Casa Mbungo yavuze kuri ‘Kaboy’

Umutoza w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore [She-Amavubi], Casa Mbungo André, yavuze ko ikibazo cyo kudahamagarwa kwa rutahizamu, Mukandayisenga Jeannine ‘Kaboy’, ari ikibazo gikwiye kuzaganirwaho byagutse.

Ibi yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye nyuma y’umukino ubanza w’ijonjora rya kabiri mu gushaka itike y’Imikino Olempike 2028, warangiye Ethiopia itsinze u Rwanda igitego 1-0.

Ubwo yabazwaga impamvu Mukandayisenga atahamagawe kandi ari we mukinnyi w’umukobwa uyoboye abandi mu gutaha izamu bitewe n’urwego akinaho, Mbungo yasubije ko kiri mu bibazo byinshi bikwiye kuzaganirwaho mu buryo bwagutse.

Ati “Ku kibazo cya ‘Kaboy’, mureke tuzicare tuganire ku bibazo biri mu mupira w’amaguru w’abagore noneho dusubize ibibazo abantu bibaza.”

Jeannine ubu akina muri Wuhan Jiangda yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bushinwa.

Uyu mutoza ubwo yabazwaga kandi impamvu Magnifique wa Indahangarwa WFC atagaragaye mu bakinnyi yakoresheje kandi yari yamuhamagaye, yasubije ko bishoboka yaba yarahinduye umukino yakinaga akaba yaravuye mu mupira w’amaguru.

Ati “Magnifique ashobora ari umukinnyi wahinduye umukino, agahitamo gusiganwa ku maguro kuruta umupira w’amaguru. Uko abihuza ni ibye n’ikipe akinira.”

Casa kandi yavuze kuri Mutuyimana Sandrine ukinira Yanga Princess yo muri Tanzania, avuga ko ari umukinnyi azi cyane kuko asanzwe anakinira ikipe y’abangavu batarengeje imyaka 20 ndetse yamukurikiranye cyane akiri mu Inyemera WFC, ubwo igihe nikigera nawe azahamagarwa muri She-Amavubi.

Umukino wo kwishyura uzahuza u Rwanda na Ethiopia, uzabera i Addis Ababa muri Ethiopia ku wa Kabiri, tariki ya 13 Ukwakira 2026.

Ikipe izasezerera indi, izahura n’izaba yakomeje hagati ya Tanzania na Botswana, mu ijonjora rya gatatu rizaba hagati ya Gashyantare na Werurwe 2027.

Kaboy ntari mu bahamagawe mu gushaka itike y’imikino Olempike 2028 izabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Umutoza wa She-Amavubi, Casa Mbungo André yavuze ko kudahamagarwa kwa ‘Kaboy’ biri mu bibazo byinshi biri muri ruhago y’abagore bikwiye kuzaganirwaho byagutse

UMUSEKE.RW

Share This Article
1 Comment
  • Ubwo se ibyo biradufasha iki amafaranga apfa ubusa agenda ku mupira wa She-Amavubi kubera ibintu tudasobanurirwa?!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *