GATSIBO: Babiri barimo umunyerondo bakurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rwa Mvuyekure Darius, wakubiswe n’uwo munyerondo ubwo yageragezaga gukiza imirwano yari hagati ye n’umuvandimwe we bapfaga ibihumbi 30 Frw by’amibano.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Nyamugari, Akagari ka Rwarenga, Umurenge wa Remera mu Karere ka Gatsibo.
Amakuru atangwa na bamwe mu bari bahari avuga ko byatangiye hari abavandimwe bashyamiranye n’undi muturage bari kumwe basangira inzoga.
Bavuga ko abaturage bahise batabaza ubuyobozi, ariko ntibwahita buhagera. Nyuma haza umugabo usanzwe akora akazi k’irondo, wari hafi aho, agerageza kubakiza.
Gusa, ngo abo bavandimwe na bo batangiye kumurwanya, ararakara ahita akubita Mvuyekure Darius, akoresheje inkoni n’imigeri, arakomereka bikomeye.
Uyu Mvuyekure yahise ajyanwa ku Bitaro bya Kiziguro, ariko abaganga bamwohereza ku Bitaro bya CHUK, ari na ho yaje kugwa.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SSP Hamdun Twizeyimana, yemeje iby’aya makuru, avuga ko abantu babiri bakekwaho kugira uruhare muri uru rupfu bamaze gutabwa muri yombi.
Yagize ati: “Ni abavandimwe babiri barwanaga bapfa amafaranga ibihumbi 30 bari bamaze kwiba, nuko uwo munyerondo aratabazwa. Ahageze akubita umwe muri bo, ajyanwa kwa muganga, birangira ashizemo umwuka. Uwo munyerondo kimwe n’uwo bafatanyije kuri ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera.”
SSP Twizeyimana yasabye abaturage, by’umwihariko urubyiruko, kwirinda urugomo n’ubujura, avuga ko ari bimwe mu bishobora guteza amakimbirane agakururira abantu mu byago birimo no kubura ubuzima.
Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, mu ngingo ya 111, riteganya icyaha cyo kwica umuntu bidaturutse ku bushake. Uhamijwe n’urukiko icyo cyaha ahanishwa igifungo kiri hagati y’amezi atandatu n’imyaka ibiri n’ihazabu iri hagati y’amafaranga y’u Rwanda 500.000 na 2.000.000, cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
UMUSEKE.RW i Gatsibo

