Ubwato bwari butwaye abimukira 305 bwarohamye

Akenshi ubwato buba butwaye abimukira burohama mu nyanja

Abimukira nibura 139, barimo abana 15, bapfiriye mu mpanuka y’ubwato bwarohamye hafi y’inkombe za Djibouti, mu gihe abandi benshi baburiwe irengero.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bimukira (IOM) ryatangaje ko ubwo bwato bwari butwaye abantu 305, buvuye muri Djibouti bwerekeza muri Yemen, bwarohamye mu ijoro ryo ku wa Kane, hafi y’umujyi wa Obock.

Iri Shami rivuga ko kugeza ku Cyumweru tariki 11 Ukwakira 2026, hari hamaze gutabarwa abantu 82, imirambo yabonetse ari 139.

Umuyobozi wa IOM muri Djibouti, Alexandre Coissac, yavuze ko ibyabaye bigaragaza akaga abimukira bahura na ko mu gushakira ahandi ubuzima bwiza.

Buri mwaka ibihumbi by’abimukira baturuka mu bihugu byo mu Ihembe rya Afurika bambuka inyanja Itukura berekeza mu bihugu byo mu Kigobe cy’Abarabu, bizeye kubonayo akazi n’ubuzima bwiza.

Imibare y’ Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bimukira igaragaza ko mu 2025, abimukira barenga 900 bapfuye cyangwa baburirwa irengero bava mu bihugu byo mu Ihembe rya Afurika bashaka kujya muri Aziya.

Hari kandi ibihumbi by’Abanyafurika bapfira mu Nyanja ya Méditerranée bagerageza kuyinyuramo ngo bajye mu bihugu byo mu Burayi.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *