Gukumira no kurwanya Jenoside ni inshingano ya buri Munyarwanda – Depite Harebamungu

Dr. Mathias Harebamungu, umwe mu badepite bahagarariye u Rwanda mu Nteko ya EALA, avuga ko buri Munyarwanda afite inshingano zo gukumira no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kugira ngo itazongera kubaho ukundi.

 

Ibi yabitangaje ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu Murenge wa Masaka, mu Karere ka Kicukiro, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye ahazwi nko ku musozi wo ku Ihara.

 

Iki gikorwa cyitabiriwe n’inzego zitandukanye, cyabaye ku wa 9 Mata 2026, cyabanjirijwe na Misa yabereye muri Paruwasi ya Masaka.

 

Hon. Dr. Harebamungu yavuze ko amateka agaragaza ko ingengabitekerezo ya Jenoside, iyo idakumiriwe ngo irandurwe, iba itegura ukwisubiramo kwa Jenoside, ari yo mpamvu kuyirandura bireba buri Munyarwanda.

 

Yashimangiye kandi ko kwibuka buri mwaka ari uguhamya amahitamo y’Abanyarwanda no kwiyemeza kurwanya icyasubiza igihugu mu mateka mabi cyavuyemo.

 

Ati: “Ni umwanya wo kunamira no guha icyubahiro abishwe bazira uko baremwe no kuzirikana amateka mabi u Rwanda rwaciyemo, hagamijwe gukuramo isomo kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi.”

 

Hon. Dr. Harebamungu yatangaje ko ari ngombwa ko Abanyarwanda bakomera k’ubumwe no guhangana n’abashaka kugarura amacakubiri.

 

Ati: “Tugomba kumenya ko gukumira no kurwanya Jenoside ari inshingano zacu nk’Abanyarwanda.”

 

Sekamana Aloys watanze ubuhamya, yavuze urugendo rw’ubuzima bwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho abe bishwe areba, na we akajya agera hafi y’urupfu ariko akaza kurokoka.

 

By’umwihariko yavuze ko ku Ihara habereye ubwicanyi ndengakamere bwakozwe n’abasirikare b’Abajepe barindaga Perezida Habyarimana babaga kuri uyu musozi.

 

Yashimye Ingabo zari iza RPA-Inkotanyi na Perezida Paul Kagame ubutwari bagize bwo kubohora igihugu, ubu u Rwanda rukaba ari icyitegererezo mu mahanga.

Sekamana Aloys na mugenzi we batanze ubuhamya

Uhagarariye Umuryango IBUKA, Kabanyana Assumpta nawe yavuze ko ku Ihara hari ubuhamya bukomeye kuko Interahamwe zifatanyije n’abajepe bagose uyu musozi barimbura Abatutsi.

 

Ati: ”Iyo twibukiye aho abacu biciwe twumva tunyuzwe, kuko twibuka inzira y’umusaraba bagenze, kugeza bahasize ubuzima.”

 

Kabanyana yasabye ababyeyi kutagoreka amateka bigisha urubyiruko.

 

Agira ati: “Icyo nabwira urubyiruko nibatege amatwi, hari ibiganiro byateguwe na MINUBUMWE babisome, ibyo batumva babaze, kuko hari abakuru n’ubuyobozi.”

 

Murenzi Donatien, Umuyobozi w’imirimo rusange mu Karere ka Kicukiro, yagaragaje ko u Rwanda rwahuye n’akaga ko guhekurwa n’abana barwo, ariko ashima abandi bana barwo (Inkotanyi) bahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

 

Yagaragaje ko ubuyobozi bubi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi bwasimbuwe n’ubwiza bwigisha kuba umwe nk’Abanyarwanda, bugatoza kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside n’imizi yayo.

Depite Mathias Harebamungu
Kabanyana avuga ko urubyiruko rudakwiriye kumira bunguri ibivugirwa ku mbuga nkoranyambaga ko bakwiriye kureba amateka atagoretse

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masaka, Alfred Nduwayezu yasabye abaturage kubaka igihugu kizira ingengabitekerezo ya Jenoside
Murenzi Donatien, Umuyobozi w’imirimo rusange mu Karere ka Kicukiro yashimiye Inkoranyi zahagaritse Jenoside amahanga arebera

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article