Ndayishimiye azongera kwiyamamariza kuyobora u Burundi

Ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi, CNDD-FDD ryatoye Evariste Ndayishimiye usanzwe uyobora icyo Gihugu, nk’Umukandida uzarihagarira ku mwanya wa Perezida mu matora azaba mu 2027.

Ndayishimiye yatorewe mu Nteko Rusange idasanzwe y’iri shyaka yabaye ku Cyumweru tariki ya 26 Mata 2026, ibera mu Murwa Mukuru Gitega.

Mu ndahiro ye nk’umukandida Perezida w’ishyaka rya CNDD-FDD mu matora ya 2027, Ndayishimiye yavuze ko arahiriye imbere y’Imana ishobora byose n’imbere y’abari mu Nteko Rusange ko atazahemukira Abenegihugu ko kandi azakora ibiteza imbere Ishyaka n’Igihugu.

Ati “Byongeye niyemeje kubaha no kubahiriza amategeko ngenderwaho yose y’ishyaka.”

Evariste Ndayishimiye ushaka manda ya kabiri ategeka u Burundi kuva mu 2020.

Manda ye ya mbere, imbere mu gihugu yaranzwe n’ihungabana ry’ubukungu ahanini bitewe n’ibihano icyo gihugu cyashyizwemo nyuma y’imvururu za politiki zabaye mu 2015, gusa we akavuga ko u Burundi bukize.

Ifungwa rya bamwe mu bakomeye mu Gisirikare no mu ishyaka CNDD-FDD, barimo Gen Bunyoni Alain Guillaume wahamijwe ibyaha bifitanye isano n’umugambi wo gushaka kugirira nabi Perezida, gusa uyu yaje kubabarirwa.

Muri iyo manda, intambara zo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ndayishimiye yazigize ize yoherezayo ibihumbi by’ingabo n’ibikoresho mu kurwana n’abarwanyi ba AFC/M23.

Mu ntangiriro za manda ya Ndayishimiye, umubano w’u Rwanda n’u Burundi wari wazahutse ariko wongera kuzamba kuva mu 2024 nyuma y’uko Ndayishimiye afunze imipaka yose yo ku butaka imuhuza n’u Rwanda.

Yumvikanye cyane mu mvugo za gashozantambara ku Rwanda.

Ubu Ndayishimiye ni Perezida w’Umuryango Afurika Yunze Ubumwe kuva muri Gashyantare 2026.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *