UPDATED: Hamenyekanye andi makuru ku mugabo waciwe ikiganza muri Kamonyi

Kamonyi ni mu ibara ritukura cyane

UPDATED (17h01): Mu nkuru yabanje twababwiye ko insoresore zategeye mu nzira uwitwa Twibanire Emmanuel zimuca ikiganza, gusa amakuru yamenyekanye nyuma ni uko uyu Twibanire Emmanuel yari umwe muri bariya bamugiriye nabi, bivuze ko bari baziranye.

Amakuru avuga ko Twibanire asanzwe akorana mu bikorwa bitemewe by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, na bariya bamugiriye nabi, akaba yaragiranye na bo ubwumvikane buke bishingiye ku mafaranga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP KAMANZI Hassan, yabwiye UMUSEKE ko urugomo rwo gukubita no gukomeretsa rwabaye, ariko abarukoze ari itsinda ry’abacukuzi b’amabuye y’agaciro ritemewe n’uyu wa temwe abamo, ibyo bikorwa bagiyemo ngo ni byo byabateye gukimbirana biturutse ku mafaranga bakuyemo, n’ubusinzi.

Ati “Abakekwaho gukora urugomo hamaze gufatwa 8, ariko ntibikuraho ko uwakorewe urugomo na we ari muri iryo tsinda rikora ibikorwa bitemewe.”

Yavuze ko abakomerekeje bakurikiranyweho ibyaha byo gukora ibikorwa bitemewe by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, n’icyaha cyo gukomeretsa.

INKURU YABANJE (14h03)

Kamonyi: Umugabo witwa Twibanire Emmanuel w’imyaka 39 yatemwe ukuboko n’insoresore ikiganza kikavaho.

Uru rugomo rwabereye mu Mudugudu wa Nyenge, Akagari ka Bugoba, Umurenge wa Rukoma.

Gitifu w’Umurenge wa Rukoma Mandela Innocent yabwiye UMUSEKE ko Twibanire Emmanuel yahuye n’insoresore 10 ziramufata zitangira kumutema ukuboko kugeza ubwo zigakuyeho ikiganza.

Ati: “Bahuye na Twibanire saa tanu z’ijoro yitahiye iwe mu rugo, ziramutema ikiganza cy’ukuboko kivaho.”

Gitifu avuga ko Inzego z’Ibanze n’iz’Umutekano, ndetse n’iz’ubugenzacyaha zamenye ayo makuru zihutira kujyayo kugira ngo ziramire ubuzima bw’uyu muturage, n’abakekwaho iki cyaha bashyikirizwe Ubushinjacyaha.

Mandela avuga ko Twibanire yahise ajyanwa mu Bitaro bya Remera Rukoma kugira ngo abaganga bamwiteho, akaba kugeza ubu ariho arwariye.

Mandela avuga ko raporo afite yemeza ko insoresore 8 zikekwaho ubwo bugizi bwa nabi, zamaze gufatwa zikaba zigiye kugezwa mu Butabera.

Akomeza avuga ko babiri muri bo barimo gushakishwa n’inzego zitandukanye, kandi akaba yizeye ko baza gufatwa.

Yavuze ko ibikorwa by’urugomo n’ubugizi bwa nabi nk’ubu bwaraye bubaye bigomba guhagarara, kandi ko abaturage bakwiriye gukomeza gutanga amakuru y’ahabera urugomo, kuko Inzego z’Umutekano zihari ngo zikumire ibi bikorwa.

Mu Murenge wa Rukoma hakunze kumvikana urugomo ruterwa n’abantu biganjemo insoresore, bakunze gucukura amabuye y’agaciro mu birombe Leta yahagaritse mu myaka yashize kubera ko bitari byujuje ibisabwa.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *