Umushinga witwa GiveDirectly Rwanda, wizihije imyaka 10 umaze ukorera mu gihihugu ibikorwa byo guhindura imibereho y’ingo z’Abanyarwanda bari mu bukene bukabije, urugo rwahawe inkunga ya miliyoni imwe n’ibihumbi ijana na mirongo itanu (Frw 1,150,000), amafaranga abayabonye bemeza ko yabateje imbere.
Muri iyi myaka 10, GiveDirectly ivuga ko yatanze asaga miliyoni 150 z’amadolari ahabwa ingo (imiryango) zirenga 250.000 zo mu Turere 23 tw’igihugu.
Ku wa Gatanu tariki 16 Ukwakira 2026 ubwo GiveDirectly Rwanda yizihizaga iyo myaka imaze itangiye ibikorwa byo kuzamura imiryango ikennye, abaturage bahawe inkunga bagaragaje ko yabafashije kwikenura harimo kurihira abana amafaranga y’ishuri, gukora imishinga y’ubworozi, kugura imirima cyangwa kugura ibinyabiziga nka moto.
Musengamana Alphonse wo mu murenge wa Gikomero mu karere ka Gasabo, avuga ko yacaga inshuro we n’umugore we, ubwo yabwirwaga ko bazahabwa amafaranga yo kwikenura ngo yumvise bitashoboka ko haboneka ayo mafaranga yo guha abantu bose.
Kujya inama n’umugore we byatumye akoresha neza icyiciro cya mbere cy’inkunga ya Frw 350,000 bahawe aho bahise bagura amatungo arimo ingurube eshatu n’ihene ebyeri, ndetse bishyurira umwana wabo ishuri.
Ikindi cyiciro cya Frw 800,000 kije Musengamana yumvikanye n’umugore we bagura inka, n’indi hene, amafaranga asigaye bayaha umwana ngo ajye ku ishuri.
Ati “Mbwira umugore nti tuza ubu tubonye ubushobozi, tubonye ifumbire, amafaranga azava muri ariya matungo tuzagura imirima, nyuma nibwo tuzakora inzu yacu.”
Nk’uko uyu muturage abivuga ubu ngo bamaze kujya mu kindi cyiciro cy’imibereho biturutse kuri iyo nkunga babonye.
Undi muturage w’i Nyanza, na we avuga ko akibona inkunga, yarihiye ishuri umwana we wari watsinze ariko amafaranga aza kubura ishuri yigagaho riramwirukana.
Ati “Mbonye ubutumwa bugufi buje, nahise mfata amafaranga 160,006 nyaha umwana ayajyana ku ishuri.”

Yavuze ko amafaranga yasigaye yayaguzemo amatungo akajya ayasubiza ku isoko. Amafaranga y’icyiciro cya kabiri yamugezeho, arongeranya, ngo yubaka ikibanza yari afite atura mu nzu ye, ndetse ngo yasigaranye ingurube ebyiri zivuye muri ayo mafaranga.
Gloria Ngabire, Umuyobozi wa GiveDirectly Rwanda, yavuze ko amafaranga batanga afasha abaturage kugera ku bukire.
Yavuze ko ayo mafaranga atangwa ku bufatanye n’inzego za Leta, zigira uruhare mu kumenya abaturage bayahabwa hakurikijwe sisiteme y’imibereho y’ingo.
Gloria Ngabire avuga ko amafaranga atangwa hagendewe ku mibare myiza y’uko azakoreshwa neza, ndetse ngo aho basanze amafaranga yakoreshejwe nabi, aho hantu bahita babihagarika, bakongera kuvugana n’ubuyobozi bugahugura abaturage kuyakoresha neza.
Ati “Ntabwo tujya ahantu ari twe twijyanye, aho twagiye ni uko Leta yatubwiye ngo mwibande hano hantu, iyo tugiye kuhajya inzego z’ibanze zibanza gutegura abaturage zikabaganiriza ku buryo amafaranga azakoreshwa.”
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi avuga ko amafaranga atangwa na GiveDirectly ari meza kuko umuturage ari we umenya icyo akeneye akaba ari na cyo ayakoresha.
Yagize ati “Hari impinduka uyu mushinga uzasigira umuturage, kuko hari imihigo y’urugo, hari gahunda yo kuzamura abaturage mu bukene, hari sisiteme imibereho, ni yo igaragaza imibereho y’umuntu ariko no muri gahunda yo gukura abaturage mu bukene hari ibipimo biba byaragaragajwe, umuntu abashije kubona uburyo bwo kubaho, umwana we akiga, akabona icyamufasha kuzana amafaranga, yatera imbere. Rero duhera kuri iyo mihigo y’urugo yahujwe na bya bindi biri muri sisiteme imibereho na gahunda yo kuzamura abaturage.”
Guverineri Kayitesi akemeza ko umuntu warihiye umwana ishuri, akaba afite amatungo, akagura ubutaka, bishobora kumufasha gutera imbere.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yemeza ko GiveDirectly, ari umufatanyabikorwa utanga amafaranga ariko inzego z’ibanze na zo zikaba hafi abaturage mu kubahugura, no kubaba hafi kugira ngo imishinga batangiye itazasubira inyuma.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Domique Habimana yasabye abaturage bahabwa inkunga ya GiveDirectly kuyikoresha neza bakiteza imbere nk’uko bamwe babigaragaje mu buhamya ko imibereho yabo yahindutse.
Yagize ati “Ari abari hano n’abataje, kuko abari aha bahagarariye abandi ndagira ngo mbashimire ko inkunga mwahawe mwayibyaje umusaruro, kandi mukiteza imbere. Ndagira ngo mbonereho gusaba ahababwa inkunga ya GiveDirectly ku bufatanye na Leta y’u Rwanda, yaba abamaze kuyibona n’abazayihabwa mu minsi iri imbere kuyikoresha neza bakiteza imbere.”

Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko idolari rimwe ritanzwe mu baturage binyuze muri iyi nkunga ya GiveDirectly, ryunguka amadolari 2.5$ bikaba bigaragaza impinduka bizana mu miryango, n’ahantu yatanzwe.
Gloria Ngabire, Umuyobozi wa GiveDirectly Rwanda avuga ko ubushakashatsi ku miberho y’ingo buheruka gukorwa mu Rwanda, bwagaragaje ko abanyarwanda miliyoni 1.5 bavuye mu bukene, akemeza ko bishobora kuba bifitanye isano n’ayo mafaranga ajyenda ahabwa abaturage.
Ukurikije uko amafaranga GiveDirectly itanga yakoreshejwe igice kinini kingana na 60% abaturage bayakoresheje mu ishoramari ryo kugura ubutaka, amatungo no kongera umusaruro mu buhinzi, 17% bayakoresheje mu kuvugurura aho batuye, 12% barayizigama, naho 11% ni yo bakoresheje mu guhaha ibyo bakeneye mu mibereho ya buri munsi.
Mu kiganiro n’Amanyamakuru, Gloria Ngabire, Umuyobozi wa GiveDirectly Rwanda yagize ati “GiveDirectly ni umuryango w’ubwitange, tuzava mu Rwanda ari uko tubuze amafaranga, cyangwa ubukene burangire.”
Biteganyijwe ko ku bufatanye na Leta y’u Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa hazatangira ikindi cyiciro cy’imyaka itanu, aho nibura ingo 200,000 zizahabwa inkunga ingana n’iyatanzwe mu cyiciro cya mbere.




HATANGIMANA Ange Eric
UMUSEKE.RW

