Ikipe y’Ingimbi y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17, yakatishije itike yo kuzakina Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje iyo myaka nyuma yo gutsinda Ethiopia ibitego 2-1 mu mukino wo guhatanira umwanya wa Gatatu muri CECAFA yaberaga i Kigali.
Uyu mukino w’amateka, wabaye kuri uyu wa mbere, Saa Sita n’igice z’amanywa kuri Kigali Pelé Stadium. Abakunzi b’izi ngimbi z’u Rwanda, bari baje kuzishyigikira.
Mu bari baje gushyigikira ingimbi z’u Rwanda, harimo Visi Perezida wa kabiri w’Ishyiragamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda [FERWAFA] Ushinzwe tekiniki, Mugisha Richard n’abakomiseri batandukanye muri iri shyirahamwe.
Ku munota wa Gatanu w’umukino, Amavubi U17 yari afunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Haylen Jayden Shema ukina mu Bubigili. Ni igitego yatsindishije ukuguru kw’imoso nyuma yo guterera umupira ukure ukajya mu izamu.
Izi ngimbi zitozwa na Jimmy Mulisa, ntabwo ziraye kuko uko zatangiye umukino, byagaragaza ibimenyetso byo kuwutsinda, bitandukanye n’uko bari bakinnye ubwo basezererwaga na Somalia muri ½ cy’iri rushanwa.
Ntabwo byatsinze ko u Rwanda rubona igitego cya kabiri, kuko ku munota wa 16 rwari rubonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Ndizeye Isaac ku mutwe nyuma ya koruneri yari itewe na Bahati Pacifique.
Ingimbi za Ethiopia ntabwo zacitse intege kuko zagerageje gusunika kugira ngo zigabanye umubare w’ibitego ndetse ku munota wa 42 biza kuzikundira ibona icya mbere cyatsinzwe na Akrem Jemal ndetse igice cya mbere kirangira u Rwanda ruri imbere n’ibitego 2-1.
Mu gice cya kabiri, u Rwanda rwagerageje gukomeza gucunga ibitego byarwo ari nako abatoza bakora impinduka zitandukanye mu kongera imbaraga nyuma y’ababaga bananiwe kubera uburyo umukino wihutaga.
Iminota 90 yaje kurangira u Rwanda rwegukanye intsinzi y’ibitego 2-1, rwegukana umwanya wa Gatatu muri iri rushanwa ndetse rukatisha itike yo kuzakina Igikombe cya Afurika cy’ingimbi zitarengeje imyaka 17.
Izi ngimbi z’u Rwanda zakoze amatek yaherukaga mu 2011 u wo iri rushanwa ryaberaga i Kigali.
U Rwanda rwiyongereye kuri Somalia na Uganda, zizahagararira Akarere ka CECAFA mu Gikombe cya Afurika cy’ingimbi zitarengeje imyaka kizabera muri Maroc mu 2027.










UMUSEKE.RW

