Meya w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yabwiye abakuriye za Kampani zicukura amabuye y’agaciro ko abantu 8 bamaze gupfira mu birombe by’amabuye y’agaciro.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga yabivugiye mu nama yamuhuje n’abahagarariye za Kampani zicukura amabuye y’agaciro mu buryo bwemewe.
Meya Kayitare avuga ko hari Kampani imwe hapfiriyemo abantu 2, indi ipfiramo 4, izindi ebyeri zigwamo babiri.
Ati: “Amabuye y’agaciro afitiye igihugu akamaro kanini, ariko ntabwo abakora ubwo bucukuzi bakwiriye kwangiza ubuzima bw’abaturage n’ibidukikije muri rusange.”
Kayitare yabwiye abahagarariye izo Kampani ko hari amashyamba, imirima y’abaturage ndetse n’ibikorwaremezo birimo imihanda bangije, kandi ko ibi bihagije kugira ngo ababikora bamburwe impushya.
Perezida w’Ihuriro ry’abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu Ntara y’Amajyepfo, Kanyarwanda Innocent avuga ko amakosa bashinjwa ayemera, yizeza Ubuyobozi bw’Akarere ko agiye gukorana inama n’abakora uyu mwuga kugira ngo bakosore ibibavugwaho.
Ati: “Ibyo mudushinja turabyemera kandi tuzabikemura.”
Meya Kayitare yavuze ko abahagarariye izo Kampani badafata neza abakozi, babona ba Boss babo batashye bagasigara bacukura amabuye kugira ngo bihembe.
Abandi bakigabiza ibirombe bidafite impushya.
Yongeyeho ati: “Ubukungu mufite ni bo babafasha kububona, usanga umucukuzi umwe ahembwa Frw 1,500 ku munsi mu gihe umukoresha we abona Frw 600.000 ku munsi.”
Yabasabye gushyiraho uburyo butuma abacukuzi bakora bishimye.
Mu bindi bibazo byabajijwe abacukuzi harimo aho amabuye y’agaciro acukurwa mu buryo butemewe ajya, ndetse n’abayagura.
Inzego zari aho zahurizaga hamwe ko nta handi ayo mabuye ajya usibye muri aba bafite ibyangombwa bayagura.


MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga

