Nyuma yo kutagaragara mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup, Iradukunda Elie Tatou ukina mu gice cy’ubusatirizi cya Rayon Sports, yavuze ko yiteguye gukomeza kubaha ibyemezo by’umutoza kandi ko icyaba cyose azahora ari Rayon Sports.
Uyu musore ntabwo yari mu bakinnyi Murera yifashishije ubwo yatsindwaga na Black Bulls ibitego 2-0 mu mpera z’icyumweru gishize. Abakunzi ba Rayon Sports batandukanye, bibajije icyatumye atifashishwa, cyane ko ari mu beza iyi kipe ifite.
Nyuma gato y’umukino, humvikanye amakuru atandukanye yavugaga ko Elie Tatou ashobora kuba hari ibyo atumvikanyeho n’umutoza we, Haringingo Francis, bigatuma adakoreshwa.
Abicishije ku mbuga nkoranyambaga ze, uyu mukinnyi yagaragaje ko ibyemezo byose abatoza bafata yiteguye kuzabyubaha ariko bitazakuraho gukora cyane kugira ngo azabashe kugera ku ntego ze.
Yavuze ko intego ze ari Rayon Sports. Yakomeje avuga ko icyaba cyose, gukora cyane kwe kuzahagarara.
Ati “Intego zanjye ni Rayon Sports FC. Nkomeje kwiyemeza kuri Rayon Sports FC kandi nibanze ku ntego zacu muri rusange.”
“Ku bijyanye n’umukino wa CAF Confederation Cup na Black Bulls, nubaha ibyemezo n’uburyo bwo gafata ingamba.”
Tatou yakomeje avuga ko kutagaragara muri uyu mukino, bidakuraho cyangwa ngo bihagarike ubwitange bwe n’intego ze.
“Kutagaragara mu ikipe y’umunsi w’umukino, ntibihindura ubwitange bwanjye, intego zanjye cyangwa icyemezo cyanjye cyo gutanga umusanzu mu gutsinda kw’iyi kipe ikomeye.”
“Ndashaka kandi gusobanura ko ibihuha bivugwa ku bwumvikane buke hagati yanjye n’umutoza, bitagaragaza intego zanjye cyangwa ubwitange bwanjye. Icyo nshyira imbere ni ugukora cyane, kubaha abakozi ba tekiniki, gushyigikira bagenzi banjye no kwitanga uko nshoboye igihe cyose.”
Iradukunda yakomeje avuga ko yizeza abakunzi ba Murera ibyishimo ku mukino wo kwishyura bazakina na Black Bulls i Maputo muri Mozambique.
“Umukino wo kwishyura uradutegereje kandi tugomba kubaha ibyishimo. Nkomeje kwiyemeza. Mfite ishyaka kandi niteguye gutanga umusanzu mu rugamba rwa Rayon Sports muri CAF Confederation Cup.”
“Ku bafana bacu, urukundo rwanyu no kudushyigikira bisobanuye ikintu kinini. Bityo tuzi icyo mutwifuzaho kandi tuzakomeza gukora cyane kugira ngo duheshe ishema Gikundiro yacu.”
Rayon Sports irafata indege kuri uyu wa Kabiri, mu gihe umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa 24 Ukwakira 2026. Ikipe izasezerera indi hagati y’izi zombi, izahira ikatisha itike yo mu matsinda ya CAF Confederation Cup 2026-27.

UMUSEKE.RW

