Amavubi yavuye i Praia yemye

Ibifashijwemo na Elie Tatou na Niyomugabo Claude, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda [Amavubi], yatsinze Cap-Vert ibitego 2-1 mu mukino wa kabiri w’itsinda K mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2027.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 29 Nzeri 2026 Saa Kumi n’Ebyiri z’Umugoroba za Kigali. Constantine utoza Amavubi, yari yakoze impinduka imwe, akuramo Kwizera Jojea wari wasimbuwe na Mugisha Gilbert.

Ni umukino warimo imibare myinshi, cyane ko Cap-Vert yari mu rugo, yari yatsinzwe umukino wa mbere na Mali ibitego 3-1 mu gihe u Rwanda rwifuzaga byibura kuhabona inota ngo rwuzuze ane.

Impande zombi zakomeje gucungana kugeza mu minota 30 kuzamura. Ibintu byajye kuba bibi ku basore ba Stephen Constantine ku munota wa 39 ubwo u Rwanda rwatsindwaga igitego na Gilson Benchimol Tavares ku mupira wahinduriwe ibumoso na Ryan Mendes.

Ntabwo abasore b’Amavubi bigeze bacika intege kuko bakomeje gusunika bashaka uko igice cya mbere cyarangira babonye igitego cyo kwishyura kandi baje kubigeraho ku munota wa 45.

Niyomugabo Claude yarekuye ishoti rikomeye kuri koruneri yari itewe neza na Leroy-Jacques Mickels wakinnye neza na Joy-Lance Mickels wahise ahindura umupira ashaka Abeddy Biramahire nawe awusunikira Niyomugabo maze arekura ishoti rikomeye, umupira uruhukira mu rushundura.

Iminota 45 y’igice cya mbere, yarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1. Igice cya kabiri kigitangira, Constantne yahise akora impinduka, akuramo Biramahire Abeddy wasimbuwe na Iradukunda Elie Tatou.

Ku munota wa 52 w’umukino, Tatou yahise atsindira Amavubi igitego cya kabiri ku mupira wari uhinduwe na Joy-Lance Mickels, maze abakunzi b’u Rwanda bongera kwinaga ibicu.

Abasore b’Amavubi batangiye gukina bacunga igitego cyabo kugira ngo barebe ko batahukana intsinzi ndetse babigeraho, iminota 90 irangira intsinzi itashye mu Rwanda ku bitego 2-1.

Muri iri tsinda K kandi, Liberia irakira Mali Saa Tatu z’Ijoro. Amavubi yahise igira amanita atandatu ndetse ayobora iri tsinda.

Niyomugabo Claude na Mugisha Gilbert bishimira igitego
Amavubi yavuye muri Cap-vert yemye
Mugisha Bonheur yafashije Amavubi hagati mu kibuga
Niyomugabo Claude yagoye abataha izamu ba Cap-Vert

UMUSEKE.RW

Share This Article