Shema Ngoga Fabrice ntakiri Perezida wa FERWAFA

Uwari Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda [FERWAFA], Shema Ngoga Fabrice, yeguye kuri izo nshingano biciye mu ibaruwa yandikiye abanyamuryango baryo nyuma y’umwaka n’amezi abiri gusa.

Ubu bwegure bwa Shema, yabucishije mu ibaruwa yandikiye Inteko Rusange ya FERWAFA, amenyesha inzego zirimo FIFA, CAF na CECAFA. Yashimiye abo bakoranye mu mezi 13 yari amaze muri izo nshingano.

Yagize ati “Natanze ubwegure bwanjye ku mwanya wa Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, bukurikizwa muri ako kanya. Ni icyemezo cyafashwe mu bunyangamugayo bufite aho buhuriye n’imyitwarire yanjye bwite.”

“Ndizera ko guhagarika aka kazi ari cyo gikorwa cy’ingezi mu kurinda ubusugire bw’Ishyirahamwe, kugumana icyizere abantu barifitiye no kwemera ko ibikorwa bindi bikomeza mu bwisanzure nta cyangiritse.”

Shema yakomeje avuga nyuma y’ubwegure bwe, yifurije umupira w’amaguru w’u Rwanda kugira ubuyobozi bukorera mu mucyo, kandi yavuze ko yemera gukora ihererekanyabubasha kugira ngo akazi gakomeze gakorwe neza.

Uyu muyobozi yashimiye kandi Inteko Rusange ya FERWAFA ari na yo yamugiriye icyizere ikamutora, Komite Nyobozi bakoranaga n’abandi bayobozi b’uru rwego, abafatanyabikorwa, Ikipe y’Igihugu, abafana n’abandi bose bamugiriye icyizere.

Fabrice yahagaritse izi nshingano nyuma y’ukwezi n’igice ari mu manza zirebana n’imirimo asanzwe akora hanze y’umupira w’amaguru, aho yaregwaga icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiwe n’icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya. Ni ibyaha yakoze mu bucuruzi bw’ibijyanye n’ibikoresho by’ubuvuzi asanzwe akora binyuze muri kompanyi ye ya Africa Medical Supplier.

Tariki ya 22 Nzeri 2026, ni bwo Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko afungurwa nyuma yo kwemera amasezerano y’ubwumvikane yagiranye n’Ubushinjacyaha.

Mu masezerano y’ubwumvikane Ubushinjacyaha bwaregeye Urukiko, bwagaragaje ko yishyuye, bumusabira igihano cy’amezi atandatu asubitswe mu gihe cy’umwaka umwe no gutanga ihazabu ingana na miliyoni 3 Frw.

Mu mategeko ngengamikorere ya FERWAFA ndetse no mu bisabwa ngo hagire uwiyamamariza kuyobora uru rwego, hagaragazwa ko uri mu mwanya wo kuyobora iri Shyirahamwe agomba “kuba atarigeze ahamwa n’icyaha agafungwa birenze amezi atandatu.” Igihano yakatiwe gituma atakaza ubunyangamugayo.

Shema yari yarakiranywe yombi n’umuryango w’umupira w’amaguru, kuko intego ye ya mbere yari ugushakira amikoro amakipe no kuyafasha kwibeshaho. Ku ikubitiro agira uruhare mu kuzamura amafaraga ahabwa amakipe yitwaye neza.

Bimwe mu byo yakoze, harimo ko ikipe yegukanye Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bagabo yahawe miliyoni 80 Frw, hanahembwa amakipe umunani, aho iya munani yacyuye miliyoni 10 Frw. Muri rusange miliyoni 484 Frw yagiye mu bihembo mu mwaka we wa mbere.

Mu mwaka umwe amaze, yagize uruhare mu gushaka abakinnyi beza bakina mu mahanga bafasha Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ’Amavubi’ no kuyifasha gukorera umwiherero mu Misiri.

Agiye atageze ku ntego ze zo kujyana Ikipe y’Igihugu mu Gikombe cya Afurika cya 2027, u Rwanda ruherukamo mu 2004, no kuyageza mu Gikombe cy’Isi cya 2030.

Nyuma y’ubu bwegure, FERWAFA iyobowe na Me. Claudine Gasarabwe nka Perezida w’Agateganyo, akaba yari asanzwe ari Visi Perezida wa Mbere ushinzwe Imari n’Ubutegetsi.

Shema Ngoga Fabrice yeguye ku nshingano zo kuyobora FERWAFA

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *