Bamwe batangiye kwandika amakosa ku bushake kugira ngo badakekwaho gukoresha AI

AI yaba igikoresho cyiza mu kongera umusaruro mu byo muntu akora gusa umuntu ntakwiye kuba imbata ya AI ngo yibagirwe ubushobozi yifitemo

Uko ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) rigenda ryinjira mu buzima bwa buri munsi, ni ko abantu bamwe batangiye kugira impungenge ko inyandiko zabo zishobora gukekwa ko zakozwe na ChatGPT cyangwa izindi porogaramu za AI, nubwo baba baziyandikiye.

Mu nkuru yasohotse muri Le Monde, umunyamakuru Marion Pépin agaragaza uburyo bamwe mu bakozi basigaye bahindura imivugire n’imyandikire yabo kugira ngo berekane ko ibyo banditse byavuye mu bitekerezo byabo.

Umwe mu bakozi bavugishijwe, witwa Hugo, w’imyaka 29, avuga ko hari ubwo asiga amakosa mu butumwa bwa email yanditse ku bushake. Ashobora kwibagirwa inyuguti cyangwa akandika interuro itanoze, kugira ngo abamusoma batavuga ko yakoresheje AI.

Undi mukozi witwa Chloé, w’imyaka 27, avuga ko yababajwe no kumva umuyobozi we amushinja kwifashisha ChatGPT mu gutegura ubutumwa bugenewe abakiriya. Nubwo yemera ko rimwe na rimwe yifashisha AI mu gukosora inyandiko, ashimangira ko ibitekerezo n’inyandiko biba ari ibye.

Iyi nkuru igaragaza ko hari ikibazo gishya kivuka mu kazi: abantu bashobora gushidikanywaho kubera ko banditse neza cyane, mu gihe abandi banengwa ko badakoresha AI ngo bongere umusaruro.

Abashakashatsi mu bijyanye n’imirimo bavuga ko ibi bishobora gutuma abantu bagira igitutu cyo kwerekana ibimenyetso by’uko inyandiko zabo ari bo bazihimbiye.

Icyo iyi nkuru itwigisha: Ubwenge buhangano ntibuhindura gusa uburyo abantu bakora, ahubwo burimo guhindura n’uko abantu bapima ubunyamwuga n’ubushobozi bw’abandi.

IVOMO: Le Monde

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *