Uganda – Umugabo arakekwaho kuba yarishe abantu 38 hagati ya 2010 na 2025 akaba yarabariye, nk’uko inzego zitandukanye zibyemeza.
Gen Muhoozi Kainerugaba yabwiye abamukurikira ku rubuga rwa X ko “yishimiye kumenyesha abaturage ko inzego z’umutekano zafashe umugizi wa nabi Mujurizi Moses. Ni we mwicanyi ruharwa kandi urya abantu mubi kurusha abandi bose mu mateka ya Uganda.”
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda yavuze ko uyu Mujurizi yishe kandi arya abantu 38 hagati y’umwaka wa 2010 na 2025 mu turere twa Masaka, Ibanda na Kazo.
Yongeyeho ati “Tuzamucira urubanza mu ruhame, kandi nta gushidikanya ko tuzamukatira igihano cy’urupfu.”
Muhoozi Kainerugaba avuga ko abicanyi bo muri Uganda, bazashakishwa kandi ko bazafatwa.
Mujurizi Moses, ashinjwa kuba yarakoze ubwicanyi mu buryo bw’uruhererekane (serial killer) nk’uko abashinzwe iperereza bo muri turiya duce babivuga, bivugwa ko yibasiraga imiryango akica abantu bose bayigize akoresheje kubatema.
Uyu mugabo ngo yaba ari we wishe Umushumba w’itorero rya Pentekote, Steven Mugambe, we n’abo bakoranye icyo gitero ngo batemye abantu bose bari muri nzu barapfa.
Mu bindi bihe, bivugwa ko Mujurizi yashukaga abo yari agiye kwica abasezeranya urukundo, hanyuma akaza kubica.
Bivugwa ko Mujulizi yafashwe inshuro nyinshi mu bihe byashize, ariko aratoroka cyangwa arekurwa mu buryo butari bwavuzweho rumwe.
Nyuma yo gutabwa muri yombi, bivugwa ko abayobozi bakuye ibimenyetso bifatika mu rugo rw’uyu ukekwaho biriya byaha.
Abashinzwe iperereza barimo kandi gusuzuma izindi mfu z’abantu baburiwe irengero ngo bamenye niba bidafitanye isano n’ubwo bugizi bwa nabi bwa Mujulizi, gusa bizasaba ko hatangwa ibirego mu nkiko bishinja uriya mugabo.
UMUSEKE.RW

