Kameni yafashije Rayon Sports kuva i Rubavu yemye

Ibifashijwemo na rutahizamu, Junior Kameni wayitsindiye ibitego byombi, Rayon Sports yatsinze Marine FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa Karindwi wa Shampiyona y’u Rwanda.

Uyu mukino witabiriwe na benshi bihebeye Rayon Sports, watangiye Saa Cyenda z’amanywa, ubera kuri Stade Umuganda.

Amakipe yombi yatangiye asatitana, cyane ko umukino usanzwe uyahuza utajya woroha.

Ku munota wa 14 gusa, Rayon Sports yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Junior Kameni nyuma y’ikosa ryari rikozwe n’umunyezamu wa Marine FC, Bonheur.

Iyi kipe y’Igisirikare kirwanira mu mazi, ntabwo yigeze itinda kukishyura kuko ku munota wa 28, Niyibizi Ramadhan yabonye izamu ku mupira wari utakajwe na

Igice cya Mbere kikirangira, Haringingo yakoze impinduka akuramo Muhoza Daniel wasimbuwe na Hakizimana Zuberi.

Ku munota wa 67, Usabimana Olivier na Keita, bagiye mu kibuga basimbuye Yannick na Rutayisire Amani.

Ku munota wa 70, abakunzi ba Murera binaze ibicu ubwo Junior Kameni yayitsindiraga igitego cya Kabiri ku ikosa ryakozwe n’umunyezamu.

Icyari gikurikiyeho ni ugucunga ibitego byayo, Murera inanyuzamo igashaka icya Gatatu cy’umutekano.

Ku munota wa 80, Rwasamanzi Yves utoza Marine FC yakuyemo Niyibizi Ramadhan wasimbuwe na Hashim, Rayon Sports nayo ikuramo Issa Djiguiba wasimbuwe na Fabio.

Ikipe y’Igisirikare kirwanira mu mazi yasunitse ngo irebe ko yakwishyura igitego yari yatsinzwe ariko ba myugariro ba Murera bakomeza kuba beza.

Iminota 90 yarangiye amanota atatu atashye mu Nzove ku ntsinzi y’ibitego 2-1.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Haringingo Francis utoza Rayon Sports, yavuze ko baje bashaka kubuza Marine FC gukora ibyo yari yateguye kuko bemera ko izi guhererekanya neza.

Ati “Iyo uretse Marine FC igakina, ni ikipe igoye cyane.”

“Twaje twifuza kuyibuza gukina kandi twagize amahirwe biradukundira.”

Mu gihe umutoza wa Murera avuga ibi, mugenzi we, Rwasamanzi we yemera ko batsinzwe n’ikipe nziza ariko kandi ko amakosa bakoze y’abantu ku giti cyabo ari yo yabatsindishije.

Ati “Twakoze amakosa abiri atuviramo gutsindwa ibitego. Ni umupira.”

Gusa n’ubwo Yves avuga ibi, yanatunze urutoki imisifurire avuga ko batamubaniye.

Ati “Kameni yagombaga kuba yabonye ikarita itukura nyuma yo gukubita inkokora umukinnyi imbere y’umusifuzi wa mbere ariko ntabwo yayimuhaye, ntakundi.”

Uyu mutoza yakomeje avuga ko yakinnye n’ikipe nziza, bityo bitari igitangaza kuba yabatsinze.

“Rayon Sports ifite abakinnyi beza nka Tatou na Muderi, ntekereza ko iyo Tatou aza kuba ari mwiza uyu munsi yari kuba yadutsinze igitego mu gice cya mbere.”

Indi mikino yabaye:

  • Police FC 1-0 Bugesera FC
  • Gicumbi FC 0-0 Sunrise FC
Junior Kameni yafashije Murera kuva i Rubavu yemye
Rayon Sports yakuye amanota yuzuye i Rubavu
Marine FC ni bwo itsindiwe kuri Stade Umuganda kuva Shampiyona y’uyu mwaka yatangira
Umukino uhuza Marine FC na Rayon Sports uba ukomeye

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *