Gisagara: Umwana w’umwaka umwe yapfuye aguye mu kinogo bacukuramo ibumba cyari kirimo amazi, umubyeyi we yari mu mirimo yo kubagara umuceri.
Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo ku wa 31 Ukwakira 2026, mu Mudugudu wa Agasharu, Akagari ka Runyinya, Umurenge wa Mukindo.
Amakuru avuga ko nyina w’uyu mwana yarimo abagara umuceri, umwana we witwa Iratsinze Alpha akaba yari hafi ye.
Igihe nyina yari ahugiye mu kazi, uyu mwana yavuye aho yari yamusize, akambakamba agera mu kinogo kirimo amazi, agwamo nyina ntiyabimenya.
Nyuma y’igihe, umubyeyi yagiye kureba aho yari yasize umwana, asanga yahavuye. Yatangiye kumushakisha, aza kumusanga mu kinogo kirimo amazi, amukuramo ariko asanga yamaze gushiramo umwuka.
Umuturage witwa Nsabimna wo muri aka gace, avuga ko urupfu rw’uyu mwana rwababaje abaturage.
Ati: “Ni inkuru ibabaje cyane ku babyeyi no ku baturage muri rusange. Umwana yari akiri muto cyane ku buryo atashoboraga kwirwanaho. Ababyeyi dukwiye kujya twitwararika ku bana bacu, tukabarinda.”
Umuyobozi w’Umurenge wa Mukindo, Obadia Tuyishime, asaba ababyeyi kurushaho kwita ku mutekano w’abana babo.
Ati: “Ababyeyi turabasaba kujya bitwararika abana babo igihe bari mu mirimo itandukanye. Ni ngombwa kureba niba aho umuntu akorera hatekanye ku buryo umwana adashobora kugera ahantu hamushyira mu kaga, nko mu binogo birimo amazi.”
Yongeraho ko ababyeyi bakwiye kugira uruhare mu gukumira impanuka zishobora kwirindwa, birinda gusiga abana bato ahantu bashobora kugirira ibyago.
UMUSEKE.RW

