Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda [FERWAFA], bwavuze ko nyuma yo guhugura abagera kuri 70 ku gukoresha Ikoranabuhanga rifasha abatoza kumenya uko abakinnyi bitwara [GPS], mu gihe cya vuba hazongera kubaho andi mahugurwa nk’ayo.
Aya mahugurwa yari amaze iminsi ibiri, yakozwe tariki ya 29 na 30 Ukwakira 2026, abera kuri Hoteli ya FERWAFA iherereye i Remera. Impuguke enye zirimo Claudio Altieri ushinzwe kumenya uko abakinnyi bitwaye mu Amavubi [Sports Science], Serge Mwambali ushinzwe kongerera ubushobozi mu ikipe y’Igihugu, Theo Le Floch na Andrew Howit bazobereye mu gukoresha GPS, ni zo zigishije abari bayitabiriye.
Ubwo yasozwaga na Perezida wa FERWAFA w’agateganyo, Me. Gasarabwe Claudine wari kumwe na Stephen Constantine utoza ikipe y’Igihugu, yijeje abayakoze ko atari yo yonyine ko ahubwo mu bufatanye n’izindi nzego, hazategurwa andi nk’ayo.
Ibi byunganiwe na Claudio wanayateguye, wavuze ko mu mwaka utaha, hazakorwa andi mahugurwa yo gukoresha Ikoranabuhanga rya GPS kugira ngo abatoza bashinzwe kongerera umubiri ubushobozi mu makipe atandukanye mu Rwanda, bazarusheho gufasha amakipe yabo.
Stephen Constantine, yavuze ko azishimira kubona hari abakurikiye aya mahugurwa neza, bazabona amahirwe mu makipe y’Igihugu mu byiciro bitandukanye. Yavuze ko yizeye ko mu gihe baba babashije kunguka ubwo bumenyi, nta kabuza ko baza kubutanga mu makipe y’Igihugu.
Mu minsi ibiri abahuguwe bamaranye n’impuguke zabahuguye, babashije gusobanurirwa ibyiza byo gukoresha GPS mu mupira w’amaguru n’intego nyamakuru yabyo.
Basobanuriwe kandi uko iri Koranabuhanga rikora. Amakipe atandukanye hirya no hino ku Isi, ubu akoresha GPS za StatSports nk’uko byagaragajwe n’abarimo Theo na Andrew.









UMUSEKE.RW

