Huye: Abaturage bakubise umusore bimuviramo gupfa

Huye ni mu ibara ritukura cyane

Huye: Umusore w’imyaka 23 yapfuye nyuma yo gukubitwa n’abaturage bamukekaho ubujura.

Abaturage bakubise uyu musore bamukekaho ko ngo yari agiye kwiba mu rugo mu Mudugudu wa Sata, Akagari ka Bukomeye, Umurenge wa Mukura, mu Karere ka Huye.

Bavuga ko uyu musore yinjiye mu rugo rw’umuturage utari uhari. Nyuma bene urugo n’abaturanyi bamubonye asohokamo, bakeka ko yari agiye kwiba, bahita bamukubita bikomeye, bigakekwa ko ari byo byamuviriyemo urupfu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Karangwa Jean Baptiste, yemeza ibivugwa n’abaturage, akavuga ko bikimara kuba, Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ndetse n’izindi nzego bahise bahagera ngo hamenyekane uko ikibazo giteye.

Yagize ati: “Amakuru akimara kumenyekana, inzego z’umutekano n’iz’ubugenzacyaha zahise zihagera kugira ngo hakorwe iperereza.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, avuga ko hatawe muri yombi umugabo w’imyaka 40 ukekwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa byateye urupfu.

Uyu mugabo afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ngoma, mu gihe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza.

Polisi isaba abaturage kwirinda kwihanira ahubwo mu gihe bahuye n’ikibazo bakakimenyesha ubuyobozi bukabafasha, ndetse no kujya batanga amakuru igihe bakeka ko hari icyaha cyakozwe.

Yagize ati: “Turakangurira abaturage kwirinda kwihanira. Umuntu ukekwaho icyaha agomba gushyikirizwa inzego zibishinzwe kugira ngo hakorwe iperereza, hamenyekane ukuri kandi ubutabera bukurikizwe.”

Akomeza kwibutsa abaturage ko gutanga amakuru ku gihe, no gukorana n’inzego z’umutekano ari byo bifasha gukumira ibyaha no kurinda ubuzima bw’abantu.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *