Abantu babiri bapfiriye mu mpanuka y’ihirima ry’urukuta rwa ruhurura iri kubakwa ku muhanda uva ahazwi nko ku Mavaze werekeza i Kagugu, mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 2 Ugushyingo 2026, ubwo abakozi bari mu mirimo yo kubaka iyo ruhurura.
Abahaye amakuru Radio 1 dukesha iyi nkuru bavuze ko umwe mu bakozi witwa Haguminshuti yabonye ibimenyetso by’uko urukuta rugiye guhirima, agerageza gukiza mugenzi we witwa Ufitinema wari hafi aho, amusunika kugira ngo rutamugwira.
Bavuze ko urwo rukuta rwahise ruhirima, rugwira Haguminshuti Innocent w’imyaka 51 na Nsingizimana Aloys w’imyaka 19 bahita bapfa.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yemeje iby’iyi mpanuka abwira Radio 1 ko mu iperereza ryatangiye abantu babiri bafitanye isano n’imirimo yo kubaka iyo ruhurura batawe muri yombi.
Yavuze ko abatawe muri yombi barimo Enjenyeri wubakishaga iyo ruhurura n’umukozi wari ushinzwe gukurikirana imyubakire n’abakozi kuri iyo Shansiye (Chantier).

