Umuyobozi w’ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), James Swan, yageze mu Burasirazuba bw’iki Gihugu mu Mujyi wa Goma , kuganira n’abayobora umutwe wa politiki n’igisirikare wa Front pour la Refondation de la Nation uyobowe na Joseph Kabila.
MONUSCO kuri uyu wa Mbere tariki 2 Ugushyingo 2026, mbutumwa yanyujije ku rubuga rwa X, yavuze ko James Swan ateganya kuganira n’abahagarariye FRN, mu rwego rwo gukomeza ibiganiro byaga hagati ya MONUSCO na AFC/M23.
Isobanura ko ibyo biganiro bigamije gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano za MONUSCO, zirimo kurinda abasivili, korohereza ibikorwa byo kugera ahantu hatandukanye no gushyigikira inzego zishinzwe gukurikirana no kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge, cyane cyane urwego rwa MCVE+/EJVM, ruhuriweho n’abahagarariye Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ihuriro AFC/M23 ndetse n’ibihugu bigize umuryango w’Akarere k’Ibiyaga Bigari.


Ariko se ubundi,MONUSCO ikora iki muli DRC ?? Ihamaze imyaka itabarika,nyamara ntacyo yakoze.Kimwe nuko MINUAR yahoze mu Rwanda yabonye genocide itangiye ikazinga akarago aho kurinda abatutsi.United Nations ijyaho muli 1945,intego yayo yali “kuzana amahoro ku isi”.Byarayinaniye.IBIBAZO isi ifite,bizakemurwa gusa n’Ubwami bw’imana,bisobanura ubutegetsi bw’Imana.Nkuko dusoma muli Daniel 2,umurongo wa 44,ku munsi w’imperuka imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ku isi yose,ishyireho ubwami bwayo.Nkuko bible ivuga,isi izayoborwa na Yezu,ayigire paradis.Niwo muti wonyine w’ibibazo isi ifite,harimo indwara n’urupfu nkuko Ibyahishuwe 21,umurongo wa 4 havuga.Niyo mpamvu Yesu yasabye abakristu nyakuli gusenga buri munsi basaba Imana ngo itebutse ubwo bwami bwayo.Buli hafi kuza.Niba ushaka kuzaba muli ubwo bwami,haguruka ushake imana cyane,we kwibera mu byisi gusa.Niyo condition.