Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda ndetse n’iy’Ububiligi byasohoye itangazo bivuga ko ibihugu byombi byasubijeho umubano ushingiye kuri dipolomasi nyuma y’igihe hadacanwa uwaka.
Itangazo ryasohowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, na Maxime Prevot, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ububiligi, akaba na Minisitiri w’Intebe wungirije, rivuga ko hakurikijwe ingingo ya 2 y’Amasezerano y’i Vienne ku Mubano wa Dipolomasi, ibihugu byombi byafashe icyemezo ku ya 22 Nzeri 2026, cyo kugarura umubano wabyo wa dipolomasi.
Kubera ubwo bwumvikane bwagezweho, ambasade z’ibihugu byombi zizafungurwa mu gihe kizagenwa cya vuba.
Ntabwo ba Ambasaderi bahita bagenwa, ahubwo bwa mbere, buri ambasade izaba iyobowe n’umuyobozi ushinze ibikorwa bya Ambasade (un chargé d’affaires), afatanyije n’umudipolomate cyangwa “consul” n’itsinda rito rikora akazi tekiniki muri ambasade.
Ibihugu byumvikanye ko nyuma hazaba ubusabe bwo gushyiraho Ambasaderi bitewe na politiki nshya y’ububanyi, aho Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi azaba anashinzwe umubano n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
Ubwumvikane bugezweho nyuma y’ibiganiro n’imishyikirano idasanzwe yabaye mu mezi ashize hagati ya ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga bombi, aho baje kuganira ku ngingo nyinshi ibihugu bitumvikanagaho, bigakemuka mu buryo bwubaka.
Ibihugu byombi, u Rwanda n’Ububiligi byashimiye abayobozi ba Leta ya Qatar, bafashije kubaho kw’ibyo biganiro byabereye i Doha muri Kamena 2025.
Ububiligi n’u Rwanda byiyemeje gukomeza ibiganiro bifunguye, bisobanutse kandi biri ngombwa mu gukemura ibibazo bihari no kuganira ku mpande buri umwe yafata zitandukanye n’iz’undi, no kutumvikana bimara igihe ku bibazo runaka biri mpuzamahanga.
Ibihugu byiyemeje amahame mashya, nko kutivanga mu by’undi, kubahana, no kugirana ibiganiro byubaka kugira ngo bafashe mu mubano wabyo w’ejo hazaza.
Ku wa 17 Werurwe 2025, nibwo u Rwanda rwamenyesheje u Bubiligi ko ruhagaritse umubano nabwo mu bya dipolomasi, runategeka Abadipolomate b’iki gihugu kuba bavuye ku butaka bwarwo mu gihe kitarenze amasaha 48.
Ni umwanzuro u Rwanda rwafashe ruvuga ko rwasanze u Bubiilgi bufite imyitwarire ya gikoloni ko ndetse bwafashe uruhande mu makimbirane yari hagati y’u Rwanda na Congo ndetse rugakwirakwiza ibinyoma kugira ngo hafatwe ibyemezo bibangamiye u Rwanda ariko byose bigamije guhungabanya u Rwanda n’akarere

UMUSEKE.RW

