Perezida Kagame yakiriye Dr. N’Sonde wo muri IMF

Perezida Paul Kagame  mu biro bye Village Urugwiro, ku mugoroba wo kuri uyu wa  Kabiri tariki 22 Nzeri 2026, yakiriye Dr. Regis O. N’Sonde, Umuyobozi Mukuru mu Kigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), uhagarariye u Rwanda n’ibindi bihugu 22 byo muri Afurika mu Nama y’Ubutegetsi y’iki kigega.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu  byatangaje ko ibiganiro byabo byibanze ku iterambere  ry’ubukungu bw’u Rwanda ndetse n’ubufatanye bukomeje na IMF.

U Rwanda ni umunyamuryango wa IMF kuva tariki 30 Nzeri 1963. Kuva icyo gihe impande zombi zakoranye mu mishinga y’iterambere n’ubukungu.

Nko muri uyu mwaka wa 2026, iki kigega cyemeje ko u Rwanda rugenerwa inguzanyo ya miliyoni 250 z’amadolari ya Amerika (arenga miliyari 360 Rwf) agamije gufasha igihugu gukomeza kuzamura ubukungu no guhangana n’ingaruka z’ibibazo by’ubukungu ku rwego mpuzamahanga.

Ni inguzanyo yatanzwe binyuze muri porogaramu izamara amezi 38, itanga inkunga y’imari y’igihe kirekire ku bihugu bitandukanye.

IMF ishima uko ubukungu bw’uRwanda buzamuka ndetse n’icyerekezo butanga, aho mu mwaka wa 2025 bwazamutse ku gipimo cya 9.4%, kirenze kure ibyari byitezwe, ko kandi ko ibicuruzwa u Rwanda rwohereza mu mahanga cyane cyane ikawa n’amabuye y’agaciro, byagize uruhare rukomeye mu kuzamura ubucuruzi bw’u Rwanda n’amahanga.

Nubwo bimeze bityo, IMF yagaragaje ko intambara ikomeje kubera mu Burasirazuba bwo Hagati ishobora kugira ingaruka ku bukungu bw’u Rwanda, bitewe n’izamuka ry’ibiciro bya peteroli n’ifumbire ku isoko mpuzamahanga, ibishobora gutuma ubukungu bw’u Rwanda bushobora kutazarenza 6.8% bwiyongera mu mwaka wa 2026.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *