Abasore babiri barahigishwa uruhindu

Kamonyi ni mu ibara ritukura cyane

Kamonyi: Abasore babiri bashinjwa gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, batemye mugenzi wabo ahita apfa.

Uru rugomo rwaviriyemo urupfu rwa Niyongira Alias Hakara rwabereye mu Mudugudu wa Gafonogo, Akagari ka Mwirute Umurenge wa Rukoma.

Gitifu w’Umurenge wa Rukoma, Mandera Innocent yabwiye UMUSEKE ko ubu bwicanyi bwahitanye Niyongira Alias Hakara bwabaye saa munani (14h00) za ku manywa.

Gitifu Mandera avuga ko abo bahebyi bagiye gucukura amabuye y’agaciro mu birombe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubucukuzi na Mine (RMB) cyafunze, batangira gutongana bapfa amabuye, bageze mu nzira babiri bakekwaho gutema Nyakwigendera, arapfa.

Ati: “Inzego zitandukanye harimo iz’ibanze, Polisi n’Inzego z’Ubugenzacyaha twahise dutabara dusanga Niyongira yarangije gupfa.”

Mandera avuga ko bahageze bakorana inama n’abaturage babahumuriza babibutsa ko kwihanira ari icyaha gihanwa n’amategeko, ko kizira kikazirizwa mu Rwanda, umuntu ko afata icyemezo cyo kwambura undi ubuzima.

Kugeza ubu abakekwaho ubu bwicanyi bahise bacika, ariko Inzego z’Umutekano na RIB zikaba zatangiye gukora iperereza.

Ubwo twakoraga iyi nkuru, Gitifu Mandera avuga ko bagiye gutwara umurambo wa Nyakwigendera mu Bitaro bya Remera Rukoma.

Babiri mu bakekwaho ubu bwicanyi batangiye guhigishwa uruhundu.

Mu Cyumweru gishize, iki kibazo cy’abitwa abahebyi cyumvikanye mu Murenge wa Muhororo ho mu Karere ka Ngororero.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *