Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Rikuru rya Politikiniki ry’u Rwanda (RP), Dr. Sylvie Mucyo, yatangaje ko kuva muri Nzeri 2027 muri iri Shuri hazatangizwa amasomo yo kwiga gukanika indege.
Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Ugushyingo 2026 mu kiganiro n’abanyamakuru.
Dr. Sylvie Mucyo yatangaje ko iri shuri rikomeje kwaguka mu gutanga impamyabushobozu zitandukanye muri porogaramu ziri mu byiciro bitatu birimo, icyiciro cy’abiga imyaka ibiri bagahabwa impamyabushobozi yo ku rwego rwa ‘Diploma’, abiga imyaka itatu bagahabwa impamyabushobozi yo ku rwego rwa ‘Advanced Diploma’ ndetse n’abandi biga imyaka ine bahabwa impamyabushobozi yo ku rwego rwa ‘Bachelors Diploma’. Iyi ikaba yaratangiye kuva mu 2023.
Yasobanuye ko mu rwego rwo kwaguka no kugendera ku binekewe ku isoko ry’umurimo, ubu bateganya gutangiza amasomo ajyanye no gukanika indege ko ndetse intenganyanyigisho yari isanzwe ihari, ikaba irimo iravugururwa ku buryo amasomo azatangira gutangwa muri Nzeri 2027.
Ati “ Gahunda ni uko tuzatangira mu kwa Cyenda umwaka utaha.”
Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Rikuru rya Politikiniki ry’u Rwanda (RP), Dr. Sylvie Mucyo yavuze ko nta barimu benshi bazobereye mu kwigisha gukanika indege ko ariko hari abo Leta yohereje kwiga mu mahanga.
Ati “Tuzabashaka. Hari porogramu nshya dutangiza tudafite abantu benshi b’abanyarwanda babyize. Icyo gihe dutangirana n’inzobere dukuye hanze y’u Rwanda bakaza bakigisha ariko turi gutegura n’abanyarwanda bazaza bakigisha.”
Muri RP hari hasanzwe amasomo ya Kaminuza ajyanye n’imicungire y’indege n’ibobibuga byazo yatangijwe muri Werurwe 2026.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

