Mu gihe abakunzi ba Shampiyona ya Volleyball bategereje imikino y’umunsi wa gatanu wayo, imikino izaba ihanzwe amaso ni izahuza amakipe y’abashinzwe umutekano kubera ihangana riyaranga.
Imikino y’umunsi wa gatanu muri Shampiyona ya Volleyball mu byiciro byombi, itegerejwe ku wa gatanu, tariki ya 13 Ugushyingo 2026 kuri Petit Stade i Remera.
Ihanzwe amaso, ni izahuza APR VC na Police VC Saa Kumi n’Imwe n’Igice z’amanywa n’uzahuza Police WFVC na APR WVC Saa Mbiri z’Ijoro. Undi uteganyijwe kuri uwo munsi, uzahuza RP-Ngoma VC na REG VC Saa Cyenda z’amanywa.
Kwinjira muri iyi mikino, bisaba kwishyura 3000 Frw na 5000 Frw muri VIP. Kugura itike bisaba guca kuri *939*3*2# cyangwa Sportspass.rw.
Mu mikino ine imaze gukinwa, APR VC iyoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota 11, igakurikirwa na Police VC ifite amanota 10 mu gihe RP-Ngoma VC iri ku mwanya wa nyuma kuko nta nota irabona.






