Urwego rw’Ubwitenyirize mu Rwanda (RSSB) rwahembye Akarere ka Nyarugenge na Kicukiro twahize utundi mu Mujyi wa Kigali mu kwitabira gahunda y’Ubwisungane mu Kwivuza, Mituweli, n’iyo kwizigamira amasaziro ya EjoHeza .Gasabo yahawe ishimwe ko nayo abaturage bitabiriye izi gahunda nubwo Atari ku rugero rushimishije.
Iki gikorwa cyabaye ku wa 11 Ugushyingo 2026, hagamijwe gushimira uturere twagaragaje umusaruro mwiza mu myaka y’ingengo y’imari ya 2023/2024, 2024/2025 na 2025/2026, gushishikariza utundi kongera imbaraga no gusangira ubunararibonye bwafasha abaturage kurushaho kwitabira izi gahunda.
Akarere ka Kicukiro kaje ku mwanya wa Gatatu ku rwego rw’Igihugu mu gushishikariza abaturage kujya mu bwisungane mu kwivuza . Nyarugenge yo iba iya kabiri.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Inyungu z’Abanyamuryango muri RSSB, Dr. Régis Hitimana, yashimiye uturere twa Nyarugenge na Kicukiro twitwaye neza mu gushishikariza abaturage mu kugana izi gahunda.
Yongeyeho ko Umujyi wa Kigali ukigorwa n’abaturage bahora bimuka bityo kubageraho ngo basobanurirwe izi gahunda bikagorana.Gusa avuga ko bagiye kwifashisha aba-agent mu bukangurambaga bushishikariza abantu kwishyura ubwisungane mu kwivuza na EjoHeza.
Ati “Turimo turiga ubundi buryo bw’ubukangurambaga budashingiye ku nzego z’ibanze gusa ahubwo bushingiye ku gusanga abantu,aho bakorera. Tukaba duteganya gutangiza uburyo bw’igerageza aho dushyiraho aba-agent badufasha mu bukangurambaga,bakaba bahemberwa ibyo bakoreye.”
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, yavuze ko abaturage bamaze gusobanukirwa gahunda ya mutuelle de santé na Ejo .
Ati “Ibanga nta rindi, mu mihigo y’ubukangurambaga harimo n’iya mutuelle de santé ni uguhozaho,ukamenya abaturage,ukabegera,mu bibazo bagenda bagaragaza tukabikemurira ku gihe.Tukamenya neza ko inzego dukorana,urwego rw’Umudugudu,rw’Umurenge, bakora uko bashoboye bagere ku muturage.”
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imbereho myiza y’abaturage,Urujeni Martine,yavuze ko kwizigamira atari iby’abifite ko ahubwo umuturage yabikora bijyanye n’amikoro ye.
Ati “Uburyo dukangurira abaturage bacu EjoHeza. Kwizigamira bitagombera kuba ufite byinshi cyangwa wasaguye.Ahubwo ko kwizigamira ari ukwigomwa,ukabanza kwizigamira,ukabona kugira icyo ukoresha icyo waba wagezeho.”
Muri rusange RSSB ishima uburyo abaturage bumva izi gahunda zombie gusa ikavuga ko zigikenewe gushyirwamo imbaraga.
RSSB ivuga ko kugeza ubu hari abaturage bo mu Mujyi wa Kigali bangana 452,787 batarabasha kwishyura ubwisungane mu kwivuza.Ni mu gihe abandi 64,094 bishyuye igie igice.
Imibare rusange ya EjoHeza mu Mujyi wa Kigali yagaragaje ko intego y’ubwizigame yagezweho ku kigero cya 123%, ugereranyije n’impuzandengo y’igihugu ya 114%.
Impuzandengo y’amafaranga yari yarazigamwe na buri munyamuryango watanze umusanzu mu mwaka wa 2025/2026 yari 11.194 Frw, mu gihe ku rwego rw’igihugu yari 7.771 Frw.



UMUSEKE.RW

