Umunyarwandakazi Marie Clementine Dusabejambo yasinyanye amasezerano y’imikoranire na Creative Artists Agency (CAA), ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gifasha abahanzi n’abandi bafite impano kubona amahirwe no kwagura ibikorwa byabo ku rwego mpuzamahanga.
Iyi ntambwe ayiteye nyuma yo kwigaragaza mu ruhando rwa sinema mpuzamahanga, by’umwihariko mu Iserukiramuco rya Filime rya Cannes mu Bufaransa, aho filime ye yitwa Ben’Imana iherutse kwegukana igihembo cya Camera d’Or.
Aya masezerano yatangajwe ku wa 12 Ugushyingo 2026, akaba agaragaza intambwe nshya mu rugendo rw’uyu Munyarwandakazi ukomeje kwagura ibikorwa bye no kwinjira mu masoko akomeye ya sinema ku Isi.
CAA ni ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kizwiho kureberera inyungu z’abafite impano mu myidagaduro na siporo, barimo abakinnyi ba filime, abayobozi ba filime, abanditsi n’abandi bahanzi.
Iki kigo gifasha abo bakorana kubona amahirwe mu nganda za sinema, televiziyo n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro, kibahuza n’ibigo bikomeye ndetse n’abafatanyabikorwa bashobora kubafasha guteza imbere impano zabo no kugeza ibikorwa byabo ku rwego mpuzamahanga.
Imikoranire ya Marie Clementine Dusabejambo na CAA ije ikurikira umwaka udasanzwe yagize mu ruganda rwa sinema, ahanini bitewe na filime Ben’Imana, filime ndende ya mbere yayoboye.
Muri uyu mwaka wa 2026, iyi filime yegukanye igihembo cya Camera d’Or mu Iserukiramuco Mpuzamahanga rya Filime rya Cannes. Iki gihembo gihabwa filime ya mbere yakozwe n’umuyobozi wa filime (first-time filmmaker) iba yagaragaje ubuhanga n’umwihariko kurusha izindi ziri mu cyiciro ihatanamo.
Kwegukana iki gihembo byatumye Dusabejambo arushaho kumenyekana mu ruhando rwa sinema mpuzamahanga, mu gihe amasezerano mashya na CAA ashobora kumufungurira andi mahirwe yo kwagura ibikorwa bye no kugeza ibihangano bye ku bantu benshi ku Isi.
PRINCESS MUGISHA / UMUSEKE.RW

