Uganda Airlines yinjiye ku isoko ry’u Rwanda

Uganda Airlines kuva tariki 18 Uguhyingo 2026 irahuza Kigali na Entebbe

Sosiyete ya Uganda ikora ubwikorezi bwo mu kirere (Uganda Airlines) yatangaje ko igiye gutangiza ingendo za buri munsi zihuza Entebbe na Kigali, guhera ku wa 18 Ugushyingo 2026.

Mu gikorwa cyabereye kuri Serena Hotel i Kigali, ubuyobozi bwa Uganda Airlines n’umujyanama wa Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda basobanuriye abafatanyabikorwa batandukanye iby’uru rugendo rushya.

Bavuze ko iyi sosiyete itaje guhangana na Sosiyete Nyarwanda y’ubwikorezi bwo mu kirere ya Rwandair, ko ahubwo ije kuyuzuba.

Tariki ya 18 Ugushyingo 2026 nibwo ku mugaragaro hazatangizwa ingendo hagati ya Kigali na Entebe zikozwe na Uganda Airlines.

Izi ngendo zizakorwa buri munsi zitezweho koroshya ubucuruzi, n’ishoramari no guteza imbere ubukerarugendo n’ubuhahirane hagati y’u Rwanda na Uganda.

Michael Bulwaka, Umujyanama mu Biro bya Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda, yavuze ko kuba Uganda Airlines yinjiye ku isoko ryo mu Rwanda, biri muri gahunda yo guhuriza hamwe abatuye Africa ariko by’umwihariko Abanyarwanda n’abanya-Uganda basangiye byinshi, harimo umuco, inkomoko y’abaturage, imipaka, ubukerarugendo n’ibindi.

Yagize ati “Africa ifite uko ihura ni Africa ikomeye. Igihe abantu bacu, ibicuruzwa n’ibitekerezo bijya muri buri gihugu nta ntambamyi, dutera imbere twese. Inzira nshya ya Kigali-Entebbe ni uguhitamo guhuza Africa y’Iburasirazuba, ubufatanye n’iterambere risangiwe.”

Michael Bulwaka, Umujyanama mu Biro bya Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda

Iyi nama mu bayitabiriye harimo abakora mu byo gucuruza amatike y’indege, basaba abajyaga muri Uganda bakoresheje imodoka cyangwa abavagayo baza mu Rwanda gukoresha indege.

Nadia Keza, Umuyobozi w’Ihuriro ryitwa “Rwanda Tour and Travel Association” yagaragaje ko yishimiye kuba Uganda Airlines igiye gutangiza ingendo zihuza Kigali na Entebbe kuko bizafasha kwagura isoko ry’u Rwanda, guhanga ibishya no kugera ku masoko mashya.

Na we agaragaza ko bizafasha abasanzwe bakora mu by’amatike y’indege mu Rwanda kandi bigafungura amarembo mashya ku bakora ingendo z’indege.

Lilian Kyatengwa uhagarariye Uganda airlines, mu Rwanda yavuze ko ziriya ngendo bazatangiza zizaba ziri mu masaha yorohereza abasanzwe bajya muri Uganda, kandi bikazafasha n’abandi bashaka guca muri Uganda mbere yo kujya ahandi hantu bashaka.

Muri iyi nama abanyamahirwe batatu batomboye amatike ya Uganda Airlines, umwe yabonye izamujyana muri Uganda akanagaruka, abandi bahawe amatike azabafasha kujya mu gace bashaka kujyamo aho Uganda Airlines ikorera ingendo.

Shakila Rahim Lamar, Umuyobozi w’agateganyo ushinzwe ubucuruzi muri Uganda Airlines
Lilian Kyatengwa uhagarariye
Uganda airlines, mu Rwanda ari kumwe n’abitabiriye inama n’abafatanyabikorwa
Uganda Airlines ku isoko ryo mu Rwanda ngo izafasha benshi baba Abanyarwanda n’abanyamahanga

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *