Tshisekedi bimugoye yemeye umushinga w’u Rwanda kuri manda nshya ya L. Mushikiwabo

Minisitiri Ndungirehe na Madamu Louise Mushikiwabo, wongerewe umwaka ku buyobozi bwa OIF

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yahakanye ibyatangajwe na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ku nshingano za Louise Mushikiwabo mu mwaka yongewe ku buyobozi bw’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), avuga ko azakomeza kuyobora uyu muryango afite ububasha busesuye.

Yasubizaga itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya RDC ryo ku wa 16 Ugushyingo 2026, ryavugaga ko Mushikiwabo azaguma ku buyobozi bwa OIF mu gihe cy’amezi 12 nk’igihe cy’inzibacyuho, agamije gusa gutegura ivugururwa ry’imikorere y’amatora y’Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango.

Mu butumwa yanditse kuri X mu gitondo cyo ku wa 17 Ugushyingo 2026, Nduhungirehe yavuze ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, witabiriye ibiganiro by’abakuru b’ibihugu bya Francophonie byabereye mu muhezo, yagombye kwirinda kuyobya rubanda.

Ati “Iyo avuga ko Louise Mushikiwabo yagumishijwe ku buyobozi ‘by’agateganyo’, kugira ngo ‘akomeze imirimo isanzwe y’ubuyobozi’, kandi ko manda ye igamije ‘gusa gutuma ivugururwa ry’imikorere y’amatora rikorwa’, aba akwirakwiza amakuru ayobya mu buryo bweruye.”

Nduhungirehe yasobanuye ko ayo magambo atagaragara mu bwumvikane bw’ibanze bwatanzwe n’u Rwanda, bukaganirwaho na ba Perezida ba Sénégal, Togo na Bénin, mbere yo gushyikirizwa Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, waje kubwemera bimugoye.

Yavuze ko Perezida Tshisekedi yashakaga ko habaho igihe gito cy’inzibacyuho, ariko Mushikiwabo ntakomeze kuyobora OIF, ahubwo, imirimo isanzwe y’uyu muryango yari gukorwa n’Umuyobozi Mukuru w’Ubutegetsi bwawo (Administrateur), ari na we wari gutegura ivugururwa ry’amategeko agenga amatora.

Amb. Nduhungirehe yashimangiye ko Mushikiwabo azakomeza kuyobora OIF afite ububasha busesuye kugeza ku wa 31 Ukuboza 2027.

Ati “Manda ya Louise Mushikiwabo, izageza ku wa 31 Ukuboza 2027, ni manda yuzuye, afite ububasha busesuye bwo gukora inshingano ze. Ivugururwa ry’imikorere y’amatora rikaba ari imwe mu nshingano z’ingenzi azaba ashinzwe.”

Ku bijyanye n’uko u Rwanda rutazatanga umukandida mu matora azakurikiraho, Nduhungirehe yavuze ko ari rwo rwabyiyemeje mu cyifuzo cyarwo cy’ubwumvikane, bityo RDC itagakwiye kubyiyitirira.

Ati “Icya nyuma kigomba gusobanurwa ni uko u Rwanda ari rwo rwiyemeje, mu cyifuzo cyarwo, kutazatanga umukandida uzasimbura Louise Mushikiwabo.”

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
1 Comment
  • Byose ni Macron wabipanze.Twavuga ko hagati ya DRC na Rwanda byabaye “match nul” (no loser no winner).Bisobanura ko nta wahombye cyangwa uwungutse.Byose ni Macron wabipanze kugirango nawe adaseba.Niko kenshi Politike ikinwa.Umufaransa witwaga Voltaire yigeze kuvuga ko Politike ari ubuhanga bwo kubeshya (La Politique c’est l’art de mentir).Muzumve ku isi yose abiyamamaza kuyobora igihugu.Bose bizeza abaturage ibitangaza,Urugero,Trump yiyamamaza yasezeranyije kurangiza intambara ya Ukraine mu minsi 2 gusa !! None agiye kumara imyaka 2 ahubwe imeze nabi kurusha amara gutorwa. Kenshi muli Politike haberamo ibintu byinshi bibi Imana itubuza:Ubwicanyi,Inzangano,Ubugambanyi,Intambara,Guhangana,Kubeshya,Amacenga,Amanyanga,etc…, kandi ibyo byose Imana ibitubuza.Niyo mpamvu bamwe banga kuyijyamo.Ahanini bashaka kuba abakristu nyakuli,birinda gukora ibyo imana itubuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *