Abagabo babiri bari guhigishwa uruhindu

Mu karere ka Ruhango ni mu ibara ritukura cyane

Ruhango: Abagabo babiri bakekwaho kwica mugenzi wabo bagatoroka bari guhigishwa kuburirwa hasi no hejuru ngo baryozwe iicyo cyaha.

Inzego zitandukanye zo mu Murenge wa Kinihira, Akarere ka Ruhango zatangiye gushakisha abagabo babiri, bikekwa ko bishe mugenzi wabo aje gukiza umugore bashakaga gusambanya ku gahato.

Byabareye mu Mudugudu wa Bugarura, Akagari ka Bweramvura mu Murenge wa Kinihira.

Gitifu w’Umurenge wa Kinihira, Ndishimye Benjamin yemereye UMUSEKE ko iyo nkuru y’urupfu rwa Uzabakiriho Onesphore rwaturutse ku bushyamirane n’abagabo batatu basangiraga inzoga n’umugore watandukanye n’umugabo, bashaka kumusambanya arabyanga.

Gitifu Ndishimye avuga ko muri abo bagabo batatu bari bagiye gusambanya uyu mugore, umwe mu bafashwe yemereye Inzego ko bari babyumvikanye n’umugore ko bamusambanyiriza iwe mu rugo kuko ari ho banyweraga, byagera kuri iyo ngingo, umugore akabigarika.

Ati: ”Uyu mugore akimara kubahakanira intonganya zahise zitangira batangiye kurwana, Uzabakiriho aje gutabara baramukubita ahita apfa.”

Ndishimye yakomeje avuga ko babiri muri abo bakekwaho kwica mugenzi wabo wari uje gukiza bahise bacika, gusa akavuga ko baza gufatwa kuko bakoze igikorwa kibi.

Bamwe mu baturage babwiye UMUSEKE ko muri iyo Santeri ya Bweramvura hagaragara urugomo rwa bamwe mu bacukuzi b’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe bakunze kwita imparata.

Bakavuga ko barara banywa ijoro ryose bakageza mu gitondo.

Umurambo wa Uzabakiriho Onesphore wajyanywe mu Bitaro by’i Gitwe gukorerwa isuzuma, mu gihe umwe mu bafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya Kabagari.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.

Share This Article
1 Comment

Leave a Reply to alexis muhoza Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *