Abantu 30 bafatiwe mu mukwabo wo guca ibiyobyabwenge birimo kanyanga n’urumogi

Abafatanywe kanyanga

BURERA: Umukwabu wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kene wafatiwemo litiro zisaga 700 za kanyaga, ibiro 30 by’urumogi n’abantu 30 batawe muri yombi.

Polisi ikorera mu Mirenge ya Gatebe na Kivuye mu karere ka Burera, ku bufatanyre n’inzego zitandukanye, ku makuru yatanzwe n’abaturage hafashwe abantu 30 bakekwaho uruhare mu gutunda no gukwirakwiza ibiyobyabwenge by’urumogi na kanyanga.

Mu iryo joro rya tariki 11 rishyira tariki 12 Ugushyingo 2026, hafashwe ibiro 30 by’urumogi na litiro 700 za kanyanga.

Abantu bose bafashwe ni abagabo, aho bamwe muri bo bari bikoreye ibyo biyobyabwenge, abandi babashakira inzira, ndetse n’ababakingira ikibaba muri ibyo bikorwa nk’uko Polisi ibivuga.

Polisi y’u Rwanda iburira abishora mu biyobyabwenge kubireka kuko batazigera bihanganirwa, ko ibikorwa byo kubirwanya byakajijwe bityo buri wese ugerageje kubyishoramo afatwa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ignace Ngirabakunzi avuga ko Polisi itazahwemo kwigisha abantu ububi n’ingaruka zikomoka ku biyobyabwenge, abanze kumva bazafatwa bashyikirizwe inzego z’ubutabera.

Ati “Tuzakomeza kwigisha abaturage ingaruka z’ibiyobyabwenge, ndetse tunabashishikarize kubigendera kure ariko abazinangira bazajya bafatwa bakurikiriranwe.”

Yakomeje agira ati “Icyo dusaba abantu ni ukuzibukira, bagasobanukirwa ko ibiyobyabwenge byica, bigwingiza kandi bigira uruhare mu guhungabaya umutekano n’ituze rusange.”

Abafashwe n’ibintu bafatanywe bashyikirijwe station ya Polisi ya Bungwe mu karere ka Burera kugira ngo bakurikiranwe hakurikijwe amategeko.

Abafashwe bafite ibitemewe

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *