Rulindo: Inzego z’Ubugenzacyaha zatangiye gukora iperereza ku bantu bane bakekwaho kwica Mukashyaka Clémentine bamuteye ibyuma.
Amakuru UMUSEKE wamenye avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki ya 19/10/2026 Inzego zitandukanye zasanze umurambo wa Mukashyaka Clémentine w’imyaka 39 y’amavuko yateraguwe ibyuma umubiri wose.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ignace Ngirabakunzi yabwiye UMUSEKE ko bahawe amakuru yemeza urupfu rwa Mukashyaka inzego zibishinzwe zihutira kujyayo, hafatwa abantu bane kugira ngo bafashe mu iperereza.
Ati: “Hafashwe abantu bane kugira ngo bakorweho iperereza, mu gihe umurambo wajyanywe gusuzumwa muri RFI.”
Gitifu w’Umurenge wa Rukozo, Shabani Claude avuga ko Mukashyaka bamusanze mu murima muri iki gitondo kandi yarangije gupfa.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rukozo buvuga ko aba bagizi ba nabi bakekwaho kwica uriya mugore babikoreye mu Mudugudu wa Mbuye, Akagari ka Rusebeya muri uyu murenge wa Rukozo.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE RW/Rulindo

