Hasohotse amabwiriza mashya yo kuburanisha imanza zirimo abana

Ifoto yakozwe n'ubwenge buhangano igaragaza umwana ari mu Rukiko

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yashyize hanze amabwiriza agenga imanza zirimo abana, akabamo ingingo zitegeka ko umucamanza, umushinjacyaha n’umwavoka batazajya bambara imyambaro y’umwuga mu gihe cy’iburanisha, naho abashinzwe umutekano bambaye impuzankano y’akazi bakaba batazajya bagaragara muri izo manza, uretse igihe bibaye ngombwa ku mpamvu z’umutekano.

Ni amabwiriza yasohotse mu Igazeti ya Leta yo ku wa 1 Ukwakira 2026, agaciro kayo kakazahera ku wa 1 Ugushyingo 2026.

Ingingo ya mbere y’aya mabwiriza isobanura ko  aya mabwiriza agamije gutuma hatangwa ubutabera bubereye umwana, bwihuse kandi bwita ku nyungu z’umwana.

Isobanura ko kandi by’umwihariko, aya mabwiriza agamije gushyiraho uburyo bwo: gufata ibyemezo, bibaye ngombwa, bigamije kurengera umwana, kumugoragoza no kumushyira kuri gahunda y’igororamuco; gutega amatwi umwana, ababyeyi be cyangwa abamurera, n’undi muntu wese ushobora kugira uruhare rufatika mu guca urubanza no kubahiriza imiburanishirize ibereye umwana, imurinda gukangarana, gukozwa isoni, guhungabana no guteshwa agaciro, kandi ikubahiriza agaciro ke, ubuzima bwe bwite n’uburenganzira bwe.

Urubanza rurimo umwana rwahawe umwihariko

Ingingo ya Gatanu y’amabwiriza ya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga agenga imiburanishirize y’imanza zirimo abana ivuga umwihariko mu rubanza rurimo umwana isobanura ko aho bishoboka, inkiko zishyiraho iminsi yihariye n’abacamanza bihariye baburanisha imanza zirimo umwana.

Imanza zirimo abana zigomba kwitabwaho mbere, mu kuzikurikirana, kuziburanisha no kuzifataho ibyemezo.

Agaka ka gatatu kavuga ko  mbere yo gushyira urubanza rurimo umwana kuri gahunda y’iburanisha, ubwanditsi bw’urukiko bugomba kubanza gukora inama ntegura rubanza hifashishijwe uburyo ubwo ari bwo bwose burimo n’ikoranabuhanga kugira ngo bugenzure ko dosiye yuzuye neza, n’umwana yiteguye kuburana.

Umwana ukekwaho icyaha agomba gutandukanywa n’abantu bakuru

Ingingo ya karindi ivuga ku gutandukanya abana n’abantu bakuru, agaka kayo ka mbere kavuga ko  umwana ucyekwaho icyaha ufunzwe atandukanywa n’abantu bakuru.

Agaka ka kabiri gati “Umwana witabye urukiko atandukanywa n’abantu bakuru agashyirwa ahantu hatekanye kandi hatamukangaranya mbere na nyuma y’iburanisha. Aza mu rubanza aherekejwe n’umuntu mukuru wizewe n’umwunganizi we igihe bibaye ngombwa.”

Aka gatatu kakungamo kavuga ko  “Umwana ucyekwaho icyaha afunze agira uburyo bwihariye azanwa mu rukiko atavanzwe n’abandi baburanyi.”

Icyumba kiburanishirizwamo imanza zirimo abana kirihariye

Ingingo ya 9 isobanura  imiterere y’icyumba cy’iburanisha, agaka kayo ka mbere kavuga ko icyumba kiburanishirizwamo imanza zirimo abana kiba giteguye ku buryo bubereye umwana, butuma yumva atuje. Abashinzwe umutekano bambaye impuzankano y’akazi ntibagaragara muri izo manza uretse iyo bibaye ngombwa kubera impamvu z’umutekano.

Agaka ka kabiri kavuga ko abana bafite ubumuga bahabwa ubufasha bwihariye hakurikijwe imiterere y’ubumuga bafite nk’uko amategeko y’igihugu abiteganya ku bantu bafite ubumuga.

Ingingo ya 10 yo isobanura ko umucamanza, umushinjacyaha n’umwavoka bari mu rubanza rurimo umwana ntibambara umwambaro w’umwuga ubaranga kandi bakoresha imvugo umwana abasha kumva bimworoheye, bakamusobanurira ibyo akeneye kumenya byose byerekeye urubanza.

Abana bazajya baburanishirizwa mu muhezo

Amabwiriza ya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga agenga imiburanishirize y’imanza zirimo abana asobanura ko kandi imanza zirimo abana ziburanishirizwa mu muhezo.

Iburanisha ryitabirwa n’abarimo abacamanza, abakozi b’urukiko, ababuranyi, abunganizi mu mategeko n’abatangabuhamya ba ngombwa, ababyeyi b’umwana cyangwa abamurera n’umukozi ushinzwe kurengera no gukurikirana imibereho ye n’abandi bantu urukiko rushobora kubona ko ari ngombwa ko bitabira.

Ingingo ya 12 y’aya mabwiriza ivuga ko umwana uri mu rubanza nk’umutangabuhamya cyangwa utanga amakuru n’ibitekerezo ashyirwa ahantu hihariye kandi hatekanye.  Iyo ari imanza z’ubutane, ibitekerezo bye ntibimenyeshwa ababuranyi uretse igihe umwana abyemeye.

Ingingo ya 13 itegeka ko umwirondoro w’umwana ukurikiranyweho cyangwa wakorewe icyaha, n’ubazwa nk’umutangabuhamya nta na rimwe ugomba kwandikwa mu rubanza, gutangarizwa rubanda cyangwa itangazamakuru ko kandi abemerewe kwitabira iburanisha babujijwe gutangaza amakuru arebana n’urubanza rurimo umwana.

Aya mabwiriza avuga ko kandi mu gihe cyo gutanga ibihano, Umucamanza agomba kwita ku mwihariko w’imiterere, n’imibereho y’umwana n’ubushobozi bwo kugororwa, kandi akabigaragaza mu rubanza.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article