Umusore yasanzwe munsi y’umuhanda yapfuye

Mu karere ka Nyanza ni mu ibara ritukura cyane

Nyanza: Abaturage basanze uwitwa Ntabomvura Eric w’imyaka 25 yapfiriye munsi y’umuhanda.

Byabereye mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Kibilizi, Akagari ka Mbuye, Umudugudu wa Kigarama,  abaturage bavuga ko umurambo bawubonye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Ukwakira, 2026.

Bamwe mu bamubonye mbere bavuga ko bakeka ko yaba yishwe n’abagizi ba nabi.

Umuturage witwa Kamana wo mu mudugudu wa Kigarama yagize ati “Twamusanze munsi y’umuhanda yapfuye dukeka ko yaba yishwe n’abagizi ba nabi.”

Umuyobozi w’Umurenge wa Kibilizi, Burezi Eugene, yavuze ko Polisi na RIB bageze aho byabereye, umurambo ujyanwa kwa muganga kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Yagize ati: “Nibyo koko twasanze umuntu yitabye Imana, ntiharamenyekana icyo yaba yazize. Polisi na RIB bahise bahagera, umurambo ujyanwa kwa muganga kugira ngo ukorerwe isuzuma.”

Akomeza avuga ko hategerejwe ibizava mu isuzuma ryo kwa muganga n’iperereza, bikazagaragaza icyateye urupfu.

UMUSEKE.RW

Share This Article