Stade Huye yemerewe kongera kwakira imikino

Biciye mu gisubizo cya Minisiteri ya Siporo, Stade Mpuzamahanga ya Huye, yongeye guhabwa uburenganzira bwo gukinirwaho imikino ya Shampiyona nyuma y’umwaka urenga iri kuvugururwa.

Mbere y’uko hakinwa imikino y’umunsi wa kane wa Shampiyona y’u Rwanda, Amagaju FC yari yandikiye Minisiteri ya Siporo isaba guhabwa uburenganzira bwo kuzakirira Mukura VS kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye nyuma y’uko iyi kipe yari isanzwe yakirira kuri Stade Kamena.

Amakuru UMUSEKE wakuye kuri umwe mu bayobozi b’iyi kipe yatanze ubusabe, ni uko igisubizo bahawe na Minisiteri ya Siporo, ari uko bemerewe kuzahakirira Mukura VS ndetse n’abafana bemerewe kuzawitabira.

Uyu mukino w’umunsi wa kane wa Shampiyona y’u Rwanda, uteganyijwe kuzakinwa ku wa 11 Ukwakira 2026. Iyi kipe kandi yabwiwe ko yemerewe kuzakomeza kuhakirira n’indi yose ya Shampiyona y’uyu mwaka w’imikino 2026-27.

Ibi birasobanura ko mu gihe na Mukura VS yaba itanze ubusabe bwo kugaruka kuhakirira imikino, bwahabwa umugisha kuko izi kipe zombi zari zisanzwe ari ho zakirira izazisuye yaba muri Shampiyona cyangwa mu irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro.

Uretse kuba Amagaju FC yahawe uburenganzira bwo kuzahakirira imikino, yabahawe ubwo kuzahitoreza mu gihe yabyifuza.

Iyi Stade Mpuzamahanga ya Huye, yari imaze amezi 16 itakira imikino bitewe n’ibikorwa byo gukemura ikibazo cyatumaga ikibuga cya yo kirekamo amazi ndetse hanashyirwamo ubwatsi bushya.

Iyi mirimo ni yo yatumye yaba Amagaju FC ndetse na Mukura VS, zijya kwakirira imikino kuri Stade Kamena.

Mu minsi ishize kandi mu rwego rwo kugenzura niba iyi Stade yakongera kwakira imikino, habereye umukino wa gicuti warangiye Mukura VS na APR FC zinganyije ibitego 2-2. Ni umukino wabaye mu muhezo.

Stade Mpuzamahanga ya Huye yemerewe kongera kwakira imikino ya Shampiyona
Ikibuga cyaratunganyijwe ku buryo kitazongera kurekamo amazi
Amagaju FC yemerewe kongera kwakirira kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye

UMUSEKE.RW

Share This Article