Guverinoma y’u Rwanda n’iya Kenya byashyize umukono ku masezerano 11 y’imikoranire mu nzego zitandukanye, agamije kurushaho guteza imbere umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Ayo masezerano yashyizweho umukono nyuma y’Inama ya 10 ya Komisiyo y’Ubutwererane hagati y’u Rwanda na Kenya yabereye i Nairobi ku wa 5 n’uwa 6 Ukwakira 2026.
Intumwa z’u Rwanda zari ziyobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr. Usta Kaitesi, wari kumwe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Damien Murwanashyaka, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Fidelis Mironko n’abandi bayobozi.
Ku ruhande rwa Kenya, intumwa zari ziyobowe na Dr. Musalia Mudavadi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’ushinzwe ibikorwa bya Guverinoma ndetse n’Abanyakenya baba mu mahanga.
Muri ayo masezerano 11 harimo ajyanye n’ubufasha mu by’amategeko no guhererekanya abakatiwe n’inkiko, ibiganiro bya politiki, ibijyanye n’abinjira n’abasohoka, imiturire n’iterambere ry’imijyi ndetse n’imikoranire n’abaturage baba mu mahanga.
Harimo kandi amasezerano arebana n’imicungire y’amazi no kuhira, imiyoborere y’inzego z’ibanze, ubufatanye hagati y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) na Polisi ya Kenya, gusangizanya ubunararibonye mu muco n’umurage ndetse no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.
Aya masezerano yiyongera ku bufatanye busanzwe hagati y’u Rwanda na Kenya mu nzego zirimo dipolomasi, umutekano n’ingabo, uburezi, ubucuruzi, ishoramari, ubwikorezi no kugeza ibicuruzwa aho bijya.
Muri iyi nama, impande zombi zagaragaje ko hari intambwe imaze guterwa mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yafatiwe mu nama ya cyenda yabereye i Kigali.
Basabye inzego zibishinzwe kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’ibitararangira, ndetse no gukomeza ibiganiro ku masezerano akiri gutegurwa.
Dr. Kaitesi yavuze ko Kenya ikomeje kuba umwe mu bafatanyabikorwa b’ingenzi b’u Rwanda mu by’ubukungu.
Ati: “Ubucuruzi hagati y’ibihugu byacu bukomeje kungukira ku kuba byegeranye, imikoranire ikomeye hagati y’abacuruzi babyo n’ubushake dusangiye bwo guteza imbere ukwihuza kw’ubukungu bw’Akarere binyuze mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.”
Dr. Kaitesi yagaragaje ko mu 2025 u Rwanda rwatumije muri Kenya ibicuruzwa bifite agaciro karenga miliyoni 398 z’amadolari ya Amerika, mu gihe ibyo rwoherejeyo byari bifite agaciro ka miliyoni 5,3 z’amadolari.



UMUSEKE.RW

