Minisitiri Mukazayire agiye kuganiriza urubyiruko muri Gen-Z Comedy

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatumiwe mu gitaramo cy’urwenya cya Gen-Z Comedy kizaba ku wa 8 Ukwakira 2026, aho azaganiriza urubyiruko ku rugendo rwe mu buzima, politiki n’ibyamufashije kugera ku ntego ze.

Iki gitaramo ni cyo cya mbere Gen-Z Comedy itegura muri Ukwakira 2026, kikazahuza abanyarwenya n’urubyiruko mu rwego rwo kwidagadura no kungurana ibitekerezo.

Gen-Z Comedy isanzwe iha urubuga abanyarwenya bakizamuka kugira ngo bagaragaze impano zabo, ariko ikanatumira abantu bafite amazina azwi muri sosiyete kugira ngo baganirize urubyiruko ku ngingo zitandukanye.

Kuri iyi nshuro, Minisitiri Mukazayire azasangira n’urubyiruko ibyamuranze mu rugendo rwe, haba mu kazi ka politiki no mu buzima bwe bwite, anagaragaze amasomo rwakuramo mu rugendo rwe kugira ngo rugere ku nzozi zarwo.

Iki gitaramo kizitabirwa kandi n’abanyarwenya barimo Dogiteri Nsabii, Lucky Baby, Umushumba, Dody Pirate, MC Kandii, Musa, Kaddu, Clement na Rumi.

Gen-Z Comedy ni kimwe mu bitaramo bibera ahazwi nka Camp Kigali bihuza urwenya n’ibiganiro bigamije guha urubyiruko umwanya wo kwidagadura no guhura n’abantu bafite ubunararibonye mu nzego zitandukanye.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article