Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu, yatangaje iminsi itatu y’icyunamo ku rwego rw’igihugu nyuma y’impanuka y’indege ya gisirikare yahitanye abantu 25 muri Leta ya Ondo, mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’iki gihugu.
Iyi ndege yakoze impanuka mu gitondo cyo ku wa Mbere ubwo yari mu butumwa busanzwe ivuye mu mujyi wa Benin igana i Lagos.
Ku wa Mbere, Minisitiri ushinzwe gutwara abantu n’ibintu mu ndege, Festus Keyamo, yari yatangaje ko abantu 32 bapfuye muri iyi mpanuka.
Icyakora, ku wa Kabiri, Ingabo za Nigeria zirwanira mu Kirere zatangaje ko abahitanywe n’iyi mpanuka ari 25, barimo abasirikare batanu bari mu bakozi b’indege n’abagenzi 20.
Izo ngabo zatangaje ko 19 mu bantu bari muri iyo ndege bari abasirikare.
Iyo ndege yaguye mu gishanga kiri hafi y’ikigo cy’Ingabo za Nigeria zirwanira mu Nyanja. Abategetsi bageze aho impanuka yabereye bavuze ko basanze indege yararengewe n’amazi.
Umuturage wo muri ako gace yabwiye BBC ko aho impanuka yabereye habonetse imyenda n’inkweto, ndetse hakagaragara umwotsi uzamuka.
Ni yo mpanuka yahitanye abantu benshi mu ndege z’igisirikare cya Nigeria kuva mu 1992.
Perezida Tinubu yihanganishije imiryango y’abahitanywe n’iyi mpanuka, anategeka ko hakorwa iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane icyayiteye.
Yategetse kandi ko amabendera amanurwa akagezwa hagati mu gihugu hose mu gihe cy’iminsi itatu y’icyunamo, mu rwego rwo guha icyubahiro abahitanywe n’iyi mpanuka.
UMUSEKE.RW

