Isiganwa ry’umukino w’utumodoka duto rizwi nka ‘Formula 1’, rishobora kubera mu Rwanda, bikaba byaba amateka rwanditse yo kuba Igihugu cya mbere ku Mugabane wa Afurika cyaba kiryakiriye nyuma y’imyaka irenga 30 ishize.
Amakuru yagiye agarukwaho n’ibitangazamakuru mpuzamahanga bitandukanye byandika ku mikino y’imodoka, ahamya ko u Rwanda rwahawe kuzakira ‘Formula 1’ nyuma yo guhigika Afurika y’Epfo.
Aya makuru akomeza avuga ko u Rwanda rwanamaze kumvikana n’ubuyobozi bwa Formula 1 ku buryo mu 2030 ishobora kwinjiza Grand Prix ya yo ku ngengabihe y’iri rushanwa.
N’ubwo ariko ibitangazamakuru bikomeza kuvuga ibi, nta ruhande na rumwe bireba ruratangaza ko aya masezerano hagati ya Formula 1 n’u Rwanda, yaba yashyizweho umukono.
Ni amakuru yaje nyuma y’igihe Igihugu kigaragaza ubushake bwo kwakira iri rushanwa. Mu 2024, Perezida Paul Kagame yatangaje ku mugaragaro ko u Rwanda rwatangiye gahunda yo gusaba kwakira Formula 1, avuga ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru wa Formula 1, Stefano Domenicali, byari bigeze ku rwego rushimishije.
Biteganyijwe ko u Rwanda rwazubaka imihanda ihoraho yo gukiniramo mu gihe uyu mushinga waba wemejwe, aho biteganyijwe ko yakubakwa hafi y’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera, mu bilometero 40 uvuye i Kigali.
Irushanwa rya Formula 1 riheruka kubera ku Mugabane wa Afurika mu 1993, ubwo ‘South Africa Grand Prix’ yaberaga kuri Kyalami muri Afurika y’Epfo.
Mu gihe mu 2030 u Rwanda rwaba rwakiriye iri rushanwa riri mu akomeye ku Isi, byaba bisobanuye ko Formula 1 igarutse muri Afurika nyuma y’imyaka 37.
Ubwo yari mu Rwanda muri Kanama 2026, Stefano Domenicali yari yavuze ko ibiganiro byo kugarura Formula 1 muri Afurika byari bikomeje, n’ubwo hakenewe ibindi byangombwa birimo ishoramari, ibikorwaremezo n’ubushobozi bw’Ubukungu bwo kwakira iri rushanwa mu buryo burambye.
Mu gihe aya makuru azemezwa ku mugaragaro, Rwanda Grand Prix yaba ari imwe mu ntambwe zikomeye mu kuzamura Siporo y’imodoka muri Afurika ndetse no gushyira u Rwanda ku ikarita y’ibihugu byakira amarushanwa akomeye ya Motorsport.
Formula 1 ni irushanwa bwoko ki?
Ni umukino ukinwa n’imodoka nto, ukaba uri ku gasongero mu ikinwa muri iki cyiciro cyo gusiganwa mu modoka, ahanini bitewe n’umuvuduko, ikoranabuhanga rigendanye n’igihe n’urukundo ufitiwe n’abawureba.
Ubusanzwe iri rushanwa rikinirwa mu bice bitandukanye bizwi nka Grands Prix, rigakinirwa mu mihanda yabugenewe cyangwa indi ikoreshwa bisanzwe iba yafunzwe.
Buri siganwa ritanga amanota ku mukinnyi n’ikipe hagendewe ku ko bitwaye mu masiganwa, hakaboneka utwara shampiyona iba mu mwaka wose.



UMUSEKE.RW

