Nyuma yo kuyishimira ko yegukanye umwanya wa Gatandatu mu Gikombe cya Afurika, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yijeje ikipe y’Igihugu ya Volleyball mu bagabo, impinduka nziza zirimo kongererwa agahimbazamusyi n’ibindi.
Ku wa kabiri, tariki ya 6 Ukwakira 2026, ni bwo abagize ikipe y’Igihugu ya Volleyball y’abagabo, bakiriwe mu biro bya Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, abashimira uko bitwaye mu Gikombe cya Afurika giheruka kubera muri Tunisie.
Bimwe mu byagaragajwe nk’imbogamizi abakinnyi bafite, ni igihe cy’imyiteguro iri ku rwego rwiza mu gihe bitegura amarushanwa akomeye. Bagaragaje ko uko bikorwa babishima ariko ko bakwiye ibirenze ibirenze ibyo babona.
Mu kubasubiza no kubamara impungenge, Minisitiri Nelly yabijeje ko guhera mu gihe kiri imbere, bazabona ibyo basabye byose.
Ati “Turabizi murashoboye kandi mwifitemo ishyaka. Kugira ngo mugere mu makipe meza mugomba kuba mufite intego, mukanategura. Imyaka ibiri si igihe kinini, tugomba gutangira kwitegura. Buri wese atangire abare igihe gisigaye.”
“Tuzakomeza kubiganiraho n’Ishyirahamwe n’abatoza kugira ngo igihe cyo kwitegura kibe kinini. Muzagira igihe kinini cyo guhura, muhabwe imikino ya gicuti ikomeye, aho kugira ngo muyibone igihe kigeze.”
Minisitiri Mukazayire kandi yemereye abakinnyi ko agiye gukora ubuvugizi ku bibazo bitandukanye bamugaragarije kandi yizeye ko bizatanga ibisubizo byiza.
Mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball cyabaye muri Nzeri 2026, u Rwanda rwasoje iri rushanwa ruri ku mwanya wa gatandatu, aho mu mukino wa nyuma rwakinnye na Misiri rwawutsinzwe amaseti 3-0.
Kubona umwanya wa gatandatu, wari umusaruro utandukanye n’uwo rwari rwiteze, kuko mbere yo kugenda, Minisitiri Mukazayire yari yasabye abakinnyi gukoresha imbaraga za bo zose byibuze bakagera mu makipe atatu ya mbere.
Mu nshuro umunani u Rwanda ruheruka kwitabira iri rushanwa ry’abagabo rwatangiye gukina mu 1987, umwanya mwiza rwagize ni uwa gatanu mu 2005.





UMUSEKE.RW

