U Rwanda na Bénin byaganiriye ku buryo bwo kongera imbaraga mu bufatanye

Minisitiri Nduhungirehe yitabiriye inama ya OIF mu Bufaransa

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yaganiriye na mugenzi we wa Bénin, Corinne Amori Brunet.

Ni ibiganiro byabereye  i Paris mu Bufaransa, aho bitabiriye Inama ya 47 idasanzwe ihuza ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bo mu Bihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, izatangira ku wa 30 Kamena 2026.

Ibiganiro byabo byibanze ku buryo bwo kongera imbaraga mu mikoranire hagati y’u Rwanda na Bénin.

Biteganyijwe ko muri iyi nama izatorerwamo umunyamabanga Mushya w’Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa, Francophonie muri manda y’imyaka itatu izava 2027-2030.

Uyu muryango kugeza ubu wari uyobowe n’Umunyarwanda Louise Mushikiwabo wagiyeho kuva muri Mutarama 2019.

Abakandida bane barimo Juliana Amato Lumumba, umukobwa wa Patrice Lumumba, watanzwe na RDC, Dacian Ciolos wabaye Minisitiri w’Intebe wa Roumanie, Coumba Bâ wahoze ari Minisitiri muri Mauritanie, ndetse na Louise Mushikiwabo watanzwe n’u Rwanda ni bo bahatanye.

Bazatangazwamo uwatsinze amatora mu nama  ya  20 y’uyu muryango iteganyijwe kuba tariki ya 15-16 Ugushyingo 2026 Phnom Penh muri Cambodia.

Iyi nama igiye kuba igamije kurushaho guteza imbere ururimi rw’Igifaransa n’umuco, gushyigikira amahoro na demokarasi ndetse n’uburenganzira bwa muntu.

Izasuzuma kandi ingamba zihari mu guteza imbere uburezi, amakuru ndetse n’iterambere ry’ubufatanye mu bagize OIF.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yaganiriye na mugenzi we wa Bénin

UMUSEKE.RW

Share This Article